Ingabo za FARDC zarashe umuturage mu Mikenke.
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) barashe umuturage mu Mikenke arakomereka bikabije, nyuma yuko yari yanze kubaha amafaranga bamwakaga.
Uwakomerekejwe yitwa Jean Paul Kibambazi; ahagana isaha ya saa ine z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2024, ni bwo abasirikare ba FARDC bakorera mu Mikenke bateye ku rugo rwe.
Kibambazi akaba yarasanzwe akora akazi ko kwikorera ku giti cye. Minembwe.com yasobanuriwe ko yarashwe ubwo bariya basirikare bamwakaga amafaranga akanga kuyabaha, bityo niko guhita bamurasa amasasu amukomeretsa ku kuguru kw’iburyo.
Iyi nkuru inahamya ko yarashwe amasasu agera kuri ane ariko ayabashe ku mukomeretsa ni abiri.
Nyuma abaturanyi ba Kibambazi baramutabaye, ari na bwo bahise bamujana ku bitaro bikuru bya Mikenke, kugira ngo yitabweho.
Igitangaje ntacyo ubuyobozi bwa FARDC mu Minkenke bwari bwakora kugeza ubu, mu rwego rwo kugira ngo abakoze ayo mabi bahanwe. Ni mu gihe bagejejweho icyo kibazo.
Ibi bikaba bije bikurikira iyicwa ry’umukomanda wo muri Maï Maï warasiwe hafi n’ibitaro bya Mikenke. Ariko na we byavuzwe ko yishwe n’ingabo za Leta zikorera muri ibyo bice.
Ibi bikaba biri mu bikomeje gutuma umutekano ukomeza kuba mubi mu Minkenke no mu nkengero zayo.