
Ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), zikorera mumisozi miremire y’Imulenge Mugace ka Mikenke barashinjwa ubujura bwimirima yabaturage.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 08.04.2023, saa 7:00 AM, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera Kuri Minembwe Capital News dukesha abaturiye imisozi miremire y’Imulenge, nuko Mugace ka Mikenke ho muri Teritware ya Mwenga Secteur ya Itombwe muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo, Ingabo Za FARDC zishinjwa kwiba imirima yabaturage ndetse ngo zikaba zayimaze.
Uwatanze ayamakuru yagize ati : Nirijoro ryakeye bibye umurima warawumara wose numurima urimubisambu bigana mukalingi kandi bakunze kwiba ijoro gusa.”
Yakomeje avuga ko “Imirima ikunze kw’ibwa nimirima ya bo mubwoko bwab’Anyamulenge ibyibwa ni Ibigori, ibijumba ndetse n’a mateke.”
Abaturage baturiye ako karere barasaba leta ya Kinshasa kubuza abasirikare babo kwiba abaturage ibibatunga.
Ibi bitangiye nyuma gato yuko Gen Ohenzo Andre aviriye mumisozi miremire y’Imulenge akabariwe waruramutswa 12ème brigade ifite icicaro Muminembwe kuri none uramutswa iyo Brigade ni Col Alexis Rugabisha.
Gen Andre Ohenzo akimara kugera mumisozi miremire y’Imulenge yabwiye abaturage bari bamaze imyaka irindwi (7), muntambara zurudaca ababwira ko abazaniye amahoro ibi byabaye impamu. Ikindi yari yasezeranije Abaturage nuko yari yababwiye ko agiye kwigisha abasirikare be kubana nabaturage amahoro ibi nabyo yabigezeho kuko amezi atatu yaramaranye nabaturage ntamuturage watatse ko bamwibye ibye.
Ubu bwibyi bwongeye kuvugwa mugihe Imisozi miremire y’Imulenge iramutswa Col Alexis Rugabisha, dore ko nintambara ziheruka mumisozi miremire ubwo Col Alexis Rugabisha yayoboraga iyi 12èbrigade ifite icicaro Muminembwe.




