
Urugo rw’uwahoze ari perezida wa Congo, Joseph Kabira, rwagoswe n’abasirikare, ku mabwiriza ya Perezida wa Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi.
Urugo rwagoswe n’abarinda Tshisekedi ni uruherereye muri Komine Gombe iherereye kumurwa mukuru wa RDC Kinshasa.
Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi bo mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi, uyu mukuru w’igihugu yari yabanjye gusaba ubuyobozi bw’abasirikare bashinzwe kumurinda gusenya za bariyeri zose zari zirurimo.
Ni icyemezo ubutegetsi bwa Congo bwafashe mu rwego rwo kunyuza umuhanda rwa gati mu rugo rwa Kabira, gusa bubanza kwitambikwa n’abashinzwe umutekano murugo rwa Joseph Kabira.
Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana imashini zihinga zitabajwe zisenyagura inkuta zari zikikije ruriya rugo.
Muri aya mashusho abasenyaga inkuta bagaragara bahagarikiwe n’abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida ndetse n’abo mu wa Military Police.
Umuvugizi wa Olive Lembe Kabira (umugore wa Kabira), Adam Shemishi, yemeje ko ruriya rugo ruherereye i Gombe “rwagoswe n’abasirikare bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu cyo kimwe na Polisi ya gisirikare (military police).”
Yunzemo ati: “Abasirikare bashyizwe mu nguni zose za GLM bagose urugo rwa Joseph Kabira.”
Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo kunyuza umuhanda mu rugo rwa Kabira, mu gihe we na Tshisekedi wamusimbuye bamaze igihe badacana uwaka.
Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka hari amakuru yagiye hanze avuga ko ubutegetsi bwa Congo bwaba buri gucura umugambi wo guta muri yombi uriya wahoze ari Perezida wa Congo.
Ni Kabira wari umaze igihe gito ashinje Tshisekedi gukorera “Coup d’État” itegekonshinga rya RDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 04.09.2023.