
Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), zabohoje uduce tugera ku icumi(10) twagenzurwaga ga n’inyeshyamba za CODECO muri Teritwari ya Djugu .
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 26.04.2023, saa 11:50 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha Radio Okapi, avuga ko ingabo za Fardc zatangaje ko zabohoje ibice byinshi muri Teritware ya Djugu ho muri Ituri.
Ibi bice byabohojwe mugihe ingabo z’igihugu cya Congo Kinshasa, Zakoze urugamba rwo kurwanya inyeshamba zomumutwe wa CODECO, iyimirwano yatangiye mu minsi ishize muri kano karere gaherereye nko mu birometero ijana mu majyaruguru ya Bunia.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibikorwa by’ubukungu n’uburezi byasubukuwe muri ibyo bice aho ibirindiro bya FARDC byakomejwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radi Okapi ivuga.
Inyeshyamba za CODECO zari zimaze gutura, kuva zahinjira ku wa Gatanu itariki 15.04.2023, mu duce dutatu twa Mungwalu n’ahandi hantu hacukurwa amabuye y’agaciro harimo Nzebi, Andisa, Kotolu na Matara.
Ibikorwa byose by’ubukungu n’uburezi byari byahagaritswe aho hantu. Mu gusubiza, ingabo za FARDC zongereye imbaraga zo guhiga izo nyeshyamba.
Nyuma y’iminsi itanu y’imirwano, ibirindiro byose by’umutwe w’inyeshyamba byigaruriwe na FARDC, yirukana izi nyeshyamba kugeza mu birindiro byazo bikomeye biherereye i Mbau ndetse no ku nkombe zose z’umugezi wa Ituri.
Nk’uko umuyobozi womuri Mungwalu, Jean-Pierre Bikilissende abitangaza, ngo bamwe mu bakuwe mu byabo basubiye mu ngo zabo kandi ibikorwa by’amashuri byasubukuwe ku wa Mbere muri ako gace nyuma y’iminsi igera mu icumi byarahungabanye.
Abaturage rero basabye ingabo gukomeza kotsa igitutu izo nyeshyamba kugira ngo zigarure ububasha bwa Leta muri kano karere.




