Ingabo za FARDC zongeye kwinjira ku butaka bw’u Rwanda zinahakorera ibizisuzuguza.
Bamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), binjiye mu Rwanda, biba Inka 8 z’abaturage zimwe murizo zirabatoroka.
Agace aba basirikare binjiriyemo gaherereye mu karere ka Rubavu.
Inka zibwe zari ziragiriwe mu bice byegereye umupaka nko mu kirometero 1 n’igice uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.
Ibi bikaba byarabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa gatandatu kw’itariki ya 17/11/2024.
Abaturage bibwe izo nka babwiye ikinyamakuru cya Bwiza ko abasirikare baje kubiba Inka barimo bavuga ururimi rw’iringara, kandi ko baje ari benshi ari nabyo byatumye banyir’inka bakizwa n’amagaru barahunga abandi nabo barazishorera.
Nyirikwibwa Inka yanabwiye iki gitangaza ko yifuza ko yashumbushwa izindi, kuko arizo yari ategeyemo amakiriro, akanasaba ko u Rwanda rwashyira ingabo ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi, kugira ngo habe umutekano.
Aya makuru kandi yemejwe n’ubuyobozi wa karere ka Rubavu, aho yabwiye itangazamakuru ati: “Inka z’abaturage zari ziherereye muduce two k’umupaka na RDC , mu kibaya zibwe bazijana muri Repubulika ya demokorasi ya Congo, kandi tugiye gukorana inama n’abaturage, ngo twongere kubibutsa kutegereza Inka umupaka.”
Yanaboneyeho kwibutsa abaturage gukaza amarondo , kuko hari ubwo bishoboka ko baripanze nabi, ibyo afata nk’amarondo y’umurimbo bikarangira bariciye mu rihumye, naryo rikamenya ibyabaye bitinze.”
Iki kibaya cya RDC gihana umupaka n’u Rwanda kirimo ingabo za Fardc, FDLR na Wazalendo, ariko kubera imibereho yazo mibi babayeho baza kwiba ibyo kubatunga bakabishakira mu Rwanda.
Ikindi n’uko atari ubwa mbere ingabo za RDC ziza kwiba Inka mu Rwanda, muri 2022 umwe muri izo ngabo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda, ubwo yari yinjiriye ahitwa Cyamabuye.
Ndetse no mu kwezi kwa Cyenda, uyu mwaka umusirikare w’icyo gihugu kandi yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ashaka kwiba Inka ariko araziteshwa.