
Abasirikare ba Barundi (FDNB), bahoraga mu Minembwe berekeje mu Mikenke.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 02.05.2023. Saa 9:35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru yaka kanya, nuko i ngabo za FDNB, zahoraga mu Minembwe, arinaho mumurwa mukuru wimisozi miremire y’Imulenge bazinguye bakaba berekeje Inzira igana mu Mikenke.
Aba basirikare bari bamaze igihe kingana namezi ane(4), kubutaka bwa Minembwe, bakaba barahageze tariki 02.01.2023, gusa ahagana mukwezi Kwa Kabiri igicye kinini cyizingabo zavuye mu Minembwe berekeza Indondo ya Bijombo bakaba bari mubicye bitandukanye bigize Groupement ya Bijombo.
Igihe bageraga mu Minembwe, nimugihe bari baje batabaye(Musaada), ingabo za FARDC zo muri 12ème brigade icyogihe barimo barebana ayingwe nabaturage b’Irwanaho bibumbiye mwizina Twirwaneho.
Ubwo Twirwaneho, yariyamaze kuzengurukwa umujyi wose wa Minembwe, gusa aba basirikare ba FDNB bamaze kuhagera bagiye bakoresha Ibiganiro nabaturage biza kurangira intambara yari hagati ya Baturage b’irwanaho n’Ingabo za FARDC ziyobowe na Col Alexis Rugabisha, ihagaze.
Izingabo z’u Burundi ziri mumisozi miremire y’Imulenge, nikenshi zagiye zisobanurako batandukanye nabasirikare bari mubutumwa bwa mahoro muburasirazuba bw’ikigihugu bagize umuryango wa EAC. Bavuga ko bo bari mubufanye bw’ibihugu bibiri Congo nu Burundi, ayamasezerano akaba yaragiyeho ahagana mumwaka wa 2022, mukwezi Kwa 5.
Izingabo zikaba zibarizwa Indondo ya Bijombo, Rurambo na Minembwe, muriki gitondo canone kuwakabiri abari Muminembwe bakaba bazinguye, uwatanze ayamakuru yagize ati:
“Ubu abasirikare b’Abarundi barahagurutse bazingura bava ku Kiziba berekeza Mumikenke nimizigo myishi berekeje Inzira igana mu Kalingi bafite akaruru keshi.”
Aba basirikare bakaba bagiye bahetse imbunda ziremereye nimizigo myinshi aho barimo kugenda baririmba indirimbo zagisirikare bakoresheje ururimi rwabo rwikirundi.




