
Abasirikare ba b’Arundi bari mumuhana wa Minembwe ho muri Territory ya Fizi bahavuye berekeza inzira yindondo.
Amakuru Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko ingabo zuburundi ( FDNB), zahoraga muri Minembwe zamaze kuzingura zigana inzira yerekeza Indondo ya Bijombo. Aba basirikare bari bamaze muri Minembwe igihe kingana namezi abiri arenga.
Bageze Muri Minembwe bavuye i Gahororo nimugihe bari batanze umusaada kungabo za Fardc zarimo zihangana nabaturage b’Irwanaho mubice bya Minembwe ho muri Territory ya Uvira muri Kivu yamajyepho.
Kumunsi w’ejo hashize nibwo izindi ngabo zab’Arundi zari Kundondo ya Bijombo zavuye muri ibi bice zija Mururambo, bagezeyo bakambika mumihana itatu ariyo: Gahororo, Mugono no Kuwabirindiro.
Gusa ikigenza izingabo ntikizwi bamwe bavuga ko bagiye kurwanya inyeshamba zomumutwe wa FNL zibarizwa muribyo bice abandi bakavuga ko berekeje muri Kivu yamajyaruguru ahagize iminsi itatu izindi ngabo zab’Arundi zigiyeyo murwego rwa EAC.