Ingabo za General Sultan Makenga, mu mirwano zarwanye yo kuri uyu wa Gatandatu, zambuye ibikoresho by’agisirikare birimo imbunda ziremereye.
Ni mu mirwano yahazindukiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16/03/2024, ibereye mu bice bya Sake, no mu nkengero zaho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ingabo za FARDC n’abo bafatanije kurwanya M23 ari bo bagabye ibitero ku birindiro bya M23 no mubice bituwemo n’abaturage, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yanatangaje ko muri ibyo bitero ko birwanyeho kinyamwuga, baza no kwambura ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, imbunda ziremereye harimo ko babambuye n’ibikoresho bikora mu itumanaho.
Iy’i mirwano yabereye neza muduce two mu nkengero za Sake, nka ahitwa Makafe, Mitumba, Lushoga na Kagundu.
Kanyuka, akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Ingabo za FARDC n’abakorana na zo kuva mu gitondo bateye abaturage babasevile i Sake n’inkengero zayo.”
Yunze mo kandi ati: “M23 yo, yarinze abaturage ibyo bitero aho byagabwe hose, kandi abo k’u ruhande rwa leta, twabambuye ibikoresho by’agisirikare harimo imbunda ziremereye. Twa bashubije inyuma bahunze.”
Aka gace ka Sake kaherukagamo imirwano mu byumweru bibiri bishize, ubwo habereye imirwano ikaze yasize M23 y’igaruriye ibice byose bikikije centre ya Sake ndetse no muri centre ubwayo.
Ingabo za leta ya Kinshasa, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, bongeye kugaba ibi bitero mu gihe bavugwaho guhunga bava mu bice bya teritware ya Rutsuru, M23 ikaba imaze kwigarurira ibice byinshi bigize iyo teritware.
MCN.