
Ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), zikorera muri Mikenke ho muri Territory ya Itombwe, ejo hashize tariki 09.02.2023, banyaze abungeri b’Inka amafaranga barangije barabakubita babaziza ko bashoreye inka zabo.
Mumakuru tumaze guhabwa kuri Minembwe Capital News, nuko abungeri b’Inka barimo Mporana Na Nsengiyunva nuwitwa Gisubizo, basanzwe batuye muri Mikenke bari basuhuriye inka zabo Muminembwe, bageze kubirarombiri ingabo za FARDC zikorera muri Mikenke zitanga aba bungeri.
Nyuma yokubitanga nkuko tubikesha umunyamakuru wa Minembwe Capital News, ukorera mumisozi miremire yavuze ko bahagaritswe n’Inka zabo barabahambira, babakubita inkoni ninshi babasubiza mu Mikenke muri Camp ya FARDC Iyobowe na Colonel John, babaka amafaranga babona kubarekura bababwira ko batemerewe gusuhurira mu Minembwe.
Ibi bibaye Mugihe General André Oketi Ohenzo, aheruka gutangariza abaturage bomubwoko bw’Abatutsi Banyamulenge baturiye Imisozi miremire y’Imulenge, ababwirako abazaniye amahoro mumisozi miremire, yongera ko agiye gutoza abasirikare be gukunda abaturage nokubakorera.
Gusa ibi byabaye kubungeri binyuranyije nibyo Gen André Oketi, yatangarije abaturage.
Turabihamya Neza ko ibyo ingabo za Frdc zivuga ataribyo zikora Kandi Imigambi yabo kuritwe simyiza ariko bazaneshwa , Mugihe kigufi tuzabishima hejuru , Naho Gen André Okito numujenesi kimwe na Ekembe ndetse na Rugabisha womubwoko bw’ abanyamulenge, ariko azapfa nabi.