• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, March 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

INGABO ZA LETA YA KINSHASA ( FARDC), ZIKOMEJE KURWANA ZIJA IKINYUMA NYUMA, UBU BAGEZE KURUPANGO IRI MUNKENGERO ZA SAKE HO MURI TERRITORY YA MASISI .

minebwenews by minebwenews
February 11, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za Leta ya Congo zikomeje gutakaza imbaraga n’ibirindiro byabo bikigarurirwa n’inyeshyamba za M23 uko basakiranye burigihe ingabo za Leta ya Congo (FARDC), nizo ziyabangira ingata.

You might also like

AFC/M23 Accuses the Kinshasa Government of Brutality Against Civilians in the Highlands of Minembwe

Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura

Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

Ingabo za Congo zikomeje gutsindwa n’inyeshyamba za M23
guhera igihe ca Bunagana muri Territory ya Rutshuru kugera i Lupango hafi ya Sake muri Masisi mu birometero 25 by’Umujyi wa Goma, indirimbo ihora ari imwe “Tugiye kwirukana umwanzi”.

Uku kurwana ikinyumanyuma kwa FARDC n’itsinda ry’abo bafatanyije barimo FDLR, Mai Mai, Nyatura, CODECO na Wagner aribo Abacanshuro, b’Abarusiya bahawe ikiraka n’indi mitwe, bikurikirwa no guta imbunda n’amasasu, kurenga ku mabwiriza y’intambara, guhohotera abaturage no kwigabiza ibya rubanda.

Ni ingabo zataye morale ku rugamba bishimangirwa no kwirukanswa n’inyeshyamba za M23, kugera aho zibambura intwaro zirimo iziremereye n’imodoka z’intambara.

Kwamamaza
Ingabo za Congo zumvikana kenshi zirira kutabona ibyo kurya bihagije ku rugamba, kutabonera umushahara ku gihe n’ibindi byo kuzitera akanyabugabo.

Ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana umwaka ushize mu gihugu hose hakozwe ubukangurambaga bwo gukusanya kawunga, amata, umuceri n’ibindi, ibyabagezeho ni mbarwa ! Byariwe n’abakomeye.

Ubwo Minembwe Capital News yakomeje kuganiriza abaturage bari mubice M23 yigaruriye nkabari Kiwanja imaze igihe mu maboko ya M23 bavuze ati: “ko bitangaje kuba inyeshyamba zibacungira umutekano kuruta ingabo z’igihugu.”

Avuga ko “kuva M23 yafata Kiwanja n’inkengero zayo nta bwambuzi, itotezwa n’ibindi bikorwa by’urugomo byakorwaga na FARDC n’aba FDLR.”

Undi muturage uri mu mujyi wa Sake mu gitondo cejo kuwa gatanu, yabwiye Minembwe Capital News ko bazindutse bumva amasasu avugira mu nkengero z’umujyi, bamwe baracyahunga bagana i Goma abandi i Minova.

Avuga ko bamwe mu banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari guhungira mu bice byigaruriwe na M23 kuko ariho bizeye umutekano.

Ati “Imirongo y’abaturage iri kujya i Mugunga, Ndosho n’ahandi mu Mujyi wa Goma, hari abavuga Ikinyarwanda basanze abacunguzi babo.”

Hari umunye-Congo uri mu Mujyi wa Goma wabwiye Minembwe Capital News, ko abaturage bamaze kubona ko FARDC yatsinzwe urugamba ikiruta M23 yafata Goma bakagira umutuzo.

Yagize ati “Bafate Goma kuko abaturage baravuga ko FARDC yatsinzwe kandi bo batari tayari guteswa n’inzara, M23 ishobore ihafate bigire inzira.”

Uyu yakomeje avuga ko nta musaruro uva ku ngabo za Leta, bitangaje kuba birunze mu Mujyi wa Goma aho kujya kurasana na M23.

I Ndosho mu Mujyi wa Goma, abo mu mutwe urinda Président Tshisekedi (GR) bari gufata abasivili bo mu bwoko bw’Abatutsi babashinja gukorana na M23.

Amakuru avuga ko abasirikare ba Congo bahunze imirwano mu bice M23 imaze gufata muri Masisi bariye karungu batifuza gutakaza umujyi wa Sake.

Lt. Col Kaiko Ndjike, Umuvugizi wi Gisirikare muri Nord Kivu mugitondo cejo tariki 10.02.2023, yatangaje ko “FARDC iri mu nzira yo guhagarika ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda hamwe na M23 bagerageza kudukura mu birindiro byacu.”

Lt. Col Kaiko ashimangira imvugo ya President Tshisekedi ko ingabo za Congo(FARDC), zitarwana na M23 ahubwo zatewe n’ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ndashaka kwizeza abaturage ko ingabo zabo zikomeje kandi ko zisubiza inyuma umwanzi kure ya Lupango, turasaba abaturage gutuza no kwizera ingabo.”

Ku ruhande rwa M23 bavuga ko ingabo za Congo na FDLR bacitse intege bari guhunga “Abasore bahetse Isezerano” (ni ryo zina abakunda M23 bayihaye), kandi ziteguye gufata Umujyi wa Sake.

Abahanga bavuga ko ibiganiro ari wo muti wonyine wo gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bitabaye ibyo M23 izarwana kugera i Kinshasa.

Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 Accuses the Kinshasa Government of Brutality Against Civilians in the Highlands of Minembwe

by Bahanda Bruce
February 20, 2026
0
AFC/M23 Yashinje Leta ya Kinshasa Ubugizi bwa Nabi ku Baturage bo mu Misozi ya Minembwe

The political and military coalition Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) has released an urgent statement expressing serious concern over the worsening insecurity in the areas of Minembwe, Mikenge, and...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura

by Bahanda Bruce
February 16, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura

Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriwe mu buryo budasanzwe n’imbaga y’abaturage i Bujumbura, nyuma yo gusoza urugendo yari yagiriye i Addis Abeba...

Read moreDetails

Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
February 9, 2026
0
Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC Ku butumire bwa Perezida wa Repubulika ya Angola, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango...

Read moreDetails

FARDC Drone Attacks in Minembwe Injure Civilians

by Bahanda Bruce
January 31, 2026
0
FARDC Drone Attacks in Minembwe Injure Civilians

Reliable information from the center of Minembwe, in South Kivu Province, reports that a drone believed to belong to the Armed Forces of the Democratic Republic of the...

Read moreDetails

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga Guinée-Bissau yinjiye mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ku wa 27/11/2025, ni mu gihe hari imvururu...

Read moreDetails
Next Post

IGISIRIKARE CA LETA Z'UNZE UBUMWE ZA AMERICA, ZARASHE IKIGENDA JURU HEJURU YIKIRERE CA ALASKA.

Comments 1

  1. Nkiriho says:
    3 years ago

    Imana ibaje imbere barare mumuhana wa sake M23 tubarinyuma mumasengesho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?