
Muntara ya Ituri ho muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abadepite baho bo munteko ishinga amategeko, barasaba Leta yabo i Kinshasa, gukurikirana abasirikare baherutse kwirara mu baturage batuye muri teritwari ya Aru, bakica abaturage bahaturiye.
Mucegeranyo Aba badepite, bashize hanze bavuze ko ubu bugizi bwanabi bwabaye muminsi ine(4), ikurikirana. Ubu bwicanyi bwakozwe tariki 20.04.2023, bugeza tariki 24.04/.
Gusa Jean Claude Draza, umwe murabo badepite we yasobanuye ko ubwo bwicanyi bwatangiye gukorwa kuwagatanu tariki 21.04.2023, ubwo umuyobozi w’igisirikare ureba Teritware ya Aru yoherezaga aba basirikare mu rukerera ngo bajye guta muri yombi abaturage bafitanye ikibazo cy’ubutaka.
Depite Draza yagize ati: “Turi muri Ituri, muri groupement ya Obianzi, sheferi ya Lu, abantu batatu bataramenyekana ariko bari bambaye imyambaro(Uniform) ya FARDC bishe abantu 7, bakomeretsa benshi. Mbere yo gukora ayo marorerwa, tariki 21.04.2023, hari igihe ca saa umunani (2:00AM), z’urukerera, Umugenzuzi w’igisirikare muri Aru yohereje abasirikare batatu kugira ngo bafunge abantu bahaturiye ho mugiturage.”
Depite Patrice Autsai aramagana kuba aba basirikare baroherejwe mu ijoro kandi byari bibazo byaba Sivile . Ati: “Ikibazo cy’ubutaka ni icya basivile bigomba gukemurwa nabandi basivile. Mu mahame, ntibikwiye kohereza abasirikare ngo bate muri yombi abantu mu ijoro.”
Ituri irimuntara za Congo Kinshasa, zikunze kwibasigwa nubwicanyi ndengakamere gusa byari bimenyerewe ko Abaturage bicwa n’inyeshamba Ibi byakozwe nabasirikare ba Fardc bisa nibyongeye guhindurwa isura.




