
Igitero ca Maimai Nyatura, kubufasha bw’ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), giheruka kugabwa mumihana yabaturage bab’Atutsi mugace ka Bihambwe kari muri Territory ya Masisi ho muntara ya Kivu yamajyaruguru, iki gitero casize abaturage bataye izabo barahunga, bomubwoko bw’Abatutsi, gihitana umuntu umwe arapfa witwa Manzi Paruku warikumwe na Rukabukira Faustin, waje kugirwa imbohe.
Amakuru y’izewe Minembwe Capital News, yamaze kwakira nuko iki gitero cagabwe muruyu Muhana wa Bihamwe, Manzi Paruku na Rukabukira Faustin bahungiye mugikuyu ho muri Bihambwe, aha niho abarwanyi ba Maimai Nyatura babasanze barasa Manzi Paruku ahasiga Ubuzima Mugenzi we Rukabukira Faustin afatwa mpiri naba barwanyi.
Iphoto ya Rukabukira Faustin, yakomeje kwerekanwa kumbuga nkoranya mbaga (Social Media), ko yafashwe bugwate na Maimai Nyatura, ni Nyatura zayimufashe murwego rwokugira bahabwe amafaranga abone kurekurwa.
Nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru nuko umuryango wa Rukabukira Faustin, watanze amafaranga angana na $500 za America, ayamafaranga yahawe ubuyobozi bwa Maimai Nyatura muri “Bihambwe” kugira Rukabukira Faustin ashikirizwe umuryango we.
Ubuyobozi bwa Maimai Nyatura, nyuma yuko bwakira amafaranga angana na $500 za America, bwafashe Rukabukira Faustin bumushikiriza ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iri muri Bihambwe. Igitangaje Fardc nayo yasabye amafaranga angana na $50 kugira abone gushikirizwa umuryango we, Kugeza ubu Rukabukira Faustin aracari mumaboko ya FARDC ifite icicaro muri Bihambwe.
Andi makuru aravuga ko Territory ya Masisi, mugace ka Ngugu, gatuwemo ab’Atutsi benshi bakomeje kwibasigwa na Nyatura kubufasha bw’ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC).
Mubice bimwe nabimwe bya Territory ya Masisi, bitarafatwa na M23, umutekano kub’Atutsi, bavuga ko babangamiwe n’Inyeshamba zikorana n’ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), arizo Maimai Nyatura, FDLR ndetse na CODECO.