Ingabo za Leta Zisubije Umurwa Mukuru Khartoum Nyuma y’Igihe Wari Warigaruriwe n’Inyeshyamba
Guverinoma ya Repubulika ya Sudani yatangaje ko yongeye gusubira gukorera mu murwa mukuru w’igihugu, Khartoum, nyuma y’imyaka hafi itatu uwo mujyi wari warahindutse indiri y’imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF).
Iri tangazo ryatanzwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Kamil Idris, ku Cyumweru tariki ya 11/01/ 2025, aho yemeje ko inzego nkuru za Leta zamaze kwisuganya zigatangira kongera gukorera i Khartoum. Yashimangiye ko intego nyamukuru ari ugushyira imbaraga mu gusubizaho no kunoza serivisi z’ibanze abaturage b’uwo mujyi bari bamaze igihe kirekire babura, bitewe n’umutekano muke n’ingaruka z’intambara.
Khartoum yari yaravuye mu maboko y’Ingabo za Leta guhera mu mwaka wa 2023, ubwo yigarurirwaga n’abarwanyi ba RSF. Nubwo mu 2025 Ingabo za Leta zaje kongera gusubiza ubugenzuzi kuri uwo mujyi, umutekano wakomeje kuba muke kubera ibitero bitandukanye byakomezaga kugabwa na RSF, bituma Guverinoma itinda gusubira gukorera aho ku mugaragaro.
Intambara yo muri Sudani yadutse mu kwezi kwa kane 2023, ikomoka ku kutumvikana gukomeye kwabaye hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta, Jenerali Abdel-Fattah Burhan, na Jenerali Mohammed Hamdan Dagalo, uzwi ku izina rya Hemedti, wahoze amwungirije ariko nyuma akaza kuyobora umutwe wa RSF.
Aba bombi bari bafatanyije mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Omar al-Bashir mu 2019, banongera gufatanya mu guhirika Guverinoma y’abasivili mu 2021. Nyuma y’ibi byombi, umubano wabo warasenyutse bitewe n’amakimbirane ajyanye no gusaranganya ububasha mu ngabo no mu nzego za gisivili, ari na byo byabyaye intambara igihugu kigihanganye na yo kugeza ubu.
Nk’uko Umuryango w’Abibumbye (ONU) ubivuga, iyi ntambara imaze guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi: abantu barenga miliyoni 14 bamaze kuva mu byabo bahunga, mu gihe abarenga 40.000 bamaze kuhasiga ubuzima. Gusubira kwa Guverinoma i Khartoum gufatwa nk’intambwe ikomeye igamije kugarura ituze no kongera icyizere, nubwo inzira iganisha ku mahoro arambye igikomeje kuba ndende kandi igoye.






