
Ubuyobozi bwumutwe wa M23 bwatanze igisubizo kubibaza amaherezo yabo, nyuma y’uko bakomeje kuva mu bice bitandukanye bari barambuye Ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Maimai na Bacancuro babazungu mubice biri muburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).
Izingabo za M23, mu cyumweru tuvuyemo batangaje ko bavuye mu Mumihana igera kumunani(8), ariyo: “Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli (kuri trois entennes) ndetse no mu nkengero ziyo mihana. Iyi Mihana yose bavuyemo iri muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Harandi makuru kandi avuga ko uyumutwe wa M23, bamaze kuva muyindi Mihana ikikije Umujyi wa Sake muri nawo uri muri Teritware ya Masisi.
Umuvugizi wungirije uvugira ingabo za M23, Munyarugerero Canisius, ibi yabikomojeho muriki gitondo canone kuwagatatau avuga ko kuva kwabo muririya Mihana biri mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’inama z’abakuru b’ibihugu by’a EAC, avuga ko basabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano ndetse ikanava mumihana yarimaze kwigarurira.
Ibiganiro biheruka y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateraniye i Nairobi mu kwezi gushize yahaye M23 itariki ya 30.03.2023 koarizo tariki ntarengwa zabo zokuba bavuye Mumihana bigaruriye bakaja mu birindiro byabo bya kera mwishamba rya Sabyinyo.
Gusa ingabo zumutwe wa M23 bakomeje kurekura iyimihana nkuko babisabwe namahanga ariko bagaragaza ko hari impungenge z’uko Leta ya Félix Antoine Tshisekedi, yaba irimo kubashuka bijyanye n’uko imaze igihe ivuga ko idashobora kuganira na bo, bityo amaherezo bakazabura byose nkuko babyivugira.
Uyu muvugizi Munyarugerero, ubwo yabazwaga nabanyamakuru ikizakurikiraho mu gihe leta ya Félix Antoine Tshisekedi, yokwanga kuja mubiganiro bibahuza n’a M23, yasubije ko nta kabuza ko M23 ifite uburyo bwose bwo kuvugutira umuti ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo .
Yagize ati: “Uwirengera ashyirwa ari uko apfuye cyangwa se ageze ku ntego y’amahoro.”
Yakomeje agira ati: “Ibice twavuyemo ntabwo ari ukubera ko twari twaneshejwe, nta n’ubwo twahavuye twirukanwa, twahavuye ku bw’ubushake bwo kubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu. Kuhisubiza rero no kuhagaruza biroroshye cyane, kuko urwanira ukuri n’uharanira amahoro ntabwo ajya apfa kuneshwa.”
Munyarugerero yongeye gushimangira ko M23 itazigera ijya muri Sabyinyo, ngo kuko aha yoherejwe hagenewe gutura inyamaswa aho gutura abantu haragazutse.




