Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinema ya Congo, aremeza ko ingabo za Monusco zirihafi kuva kubutaka bw’aCongo.
Leta ya Kinshasa, binyuze mumuvugizi wayo Patrick Muyaya, aheruka kwemeza ko ingabo z’umuryango w’abibumbye muri RDC (Monusco) ibyabo birimo kwigwaho kuburyo ngo mumezi make arimbere zizaba zamaze guhambira zikava kubutaka bw’aCongo Kinshasa.
Aya magambo Muyaya, yayavuze nyuma yuko Abategetsi ba RDC baribamaze gukorana ikiganiro n’umunyamabanga wungirije w’umuryango w’abibumbye (UN) ushinzwe kugarukana amahoro, Jean-Pierre Lacroix.
Nk’uko yabitangaje Minisiteri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya yemeza ko kugenda kwa Monusco ari intambwe y’amateka kuri DRC.
Yagize ati : “Mukiganiro cyokungurana ibitekerezo byubaka Igihugu, hagati yabayobozi ba RDC numunyamabanga w’ungirije w’umuryango wab’ibumbye, Jean-Pierre Lacroix, hizwe mo kugenda kw’ingabo za Monusco ziva muri Congo Kinshasa, kandi ko zishobora kuhava mugihe cyamezi atandatu(6).”
Muyaya yakomeje avuga ko “Burukumwaka urangiye, harigihindurwa kubijanye n’a Manda y’Ingabo za Monusco, mubihindurwa babikora bisunze nibyifuzo by’abaturage.” Amakuru dukesha Mbote Cd.
Andi makuru nuko Kumunsi w’ejo hashize, tariki 15.06.2023, umutwe wa M23 wigaruriye uduce twinshi turi muri teritware ya Masisi harimo Kahira, Butare n’a Kibarizo.
Nimumirwano yasikiranije umutwe wa M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa.
Intambara ikaba yaratangiye ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane impande zombi zarimo zirwanira mu duce twa Kibarizo-Kahira ndetse n’ahitwa Butare.
Amakuru avuga ko mu ma saa yine n’igice ari bwo M23 yigaruriye agace ka Kahira ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu masaha yakurikiyeho uyu mutwe bivugwa ko wanirukanye Wazalendo mu gace ka Buhimba gaherereye ku kilometero kimwe uvuye Kahira.
Amakuru avuga ko nyuma yo gutatanya ziriya nyeshyamba, M23 ifite gahunda yo gucamo kabiri umuhanda uhuza imijyi ya Masisi na Sake.
Ibi tubikesha bamwe mubarwanyi ba M23.
By Bruce Bahanda.