• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo za MONUSCO zagawe mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku Isi.

minebwenews by minebwenews
January 27, 2025
in Regional Politics
0
Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano, M23 kandi yafashe utundi duce turi mu mwinjiro wa Goma.
110
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za MONUSCO zagawe mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku Isi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

U Rwanda binyuze muri ambasaderi wayo mu muryango w’Abibumbye yagaragarije akanama ka Loni gashyinzwe amahoro ku isi ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO zifatanyije n’iza FARDC zikorana byahafi n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe ishinjwa kwica Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu Nama idasanzwe y’akanama k’umuryango w’Abibumbye yateranye ahar’ejo tariki ya 26/01/2025, yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’iki gihugu cya RDC, Thérèse Kayikwamba yongeye kurega u Rwanda, avuga ko ari rwo ruri kurwana n’ingabo za RDC mu ntambara isize umujyi wa Goma wigaruriwe n’umutwe wa M23.

Yabivuze mu gihe u Rwanda inshuro nyinshi rwagiye rugaragaza ko nta ngabo zarwo ziri mu Burasirazuba bwa RDC, rukavuga ko nta nyungu n’imwe rwakura mukuzohereza yo.

Muri iyi nama y’igitaraganya y’akanama k’umuryango w’Abibumbye yateranye ahar’ejo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ambasaderi w’u Rwanda muri uwo muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest yayivuzemo ko muri RDC hariyo imitwe yitwaje intwaro irenga 250 ikomoka imbere mu gihugu, na M23 ihanganyemo n’ingabo za RDC, hakaba kandi n’indi 14 ikomoka hanze irimo FDLR yasize ikoze jenoside mu 1994.

Avuga ko u Rwanda nta kibazo ruteje kuri MONUSCO, ndetse ko nta n’umuntu ukwiye kubangamira umutwe ushinzwe kurinda amahoro ariko ibikorwa by’izi ngabo bitajyanye n’inshingano zashyiriweho.

Yagize ati: “U Rwanda nta kibazo ruteje kuri MONUSCO, ndetse nta muntu ukwiye guhungabanya abashinzwe kugarura amahoro, ariko uko ibimenyetso bimeze, birivugira. U Rwanda hano ruvuga ibintu bitatu. Monuc ari yo yaje guhinduka MONUSCO yoherejwe muri RDC mu 1999, ubu ihamaze imyaka 26. Imyanzuro yashyizweho Monuc yaje kuba MONUSCO yayihaye inshingano zo gusenya FDLR ariko, ikibabaje ni uko kuva MONUSCO yagera muri RDC, ikibazo cy’umutekano muke cyakomeje kwiyongera.”

Yavuze kandi ko “MONUSCO yataye inshingano zayo zo kugarura amahoro no kurinda abasivile ikinjira mu ihuriro rya FARDC rifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda na rwo kandi akaba ari igihugu kinyamuryango cya Loni. Iri huriro ryashinzwe na Leta ya Kinshasa, ririmo imitwe itandukanye yitwaje imbunda yahawe amabwiriza na perezida Félix Tshisekedi yo guhirika ubutegetsi bwa Kigali.”

Rwamucyo Ernest yagaragaje kandi ko MONUSCO ikwiye gushyira ingufu mu kurinda umutwe w’abasivile no kugarura amahoro aho kurwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Yanahamije kandi ko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo yakoze ibyaha bikomeye kandi bifite ingaruka ku buryo ingabo twashyizeho zidakwiye kwifatanya n’imitwe ikora ibikorwa nk’ibyo.

Igitangaje MONUSCO ishinjwa gukorana byahafi n’igisirikare cya RDC, mu gihe ubutumwa bwayo muri iki gihugu ari bwo buhabwa ingengo y’imari iruta ubwahandi hose ku Isi.

Tags: LoniMonusco
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Agezweho y’urugamba rukomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Bidasubirwaho agace kari muri Goma FARDC yarisigayemo M23 yakabambuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?