
Kururu wakabiri tariki 04.04.2023, Umuyobozi w’ingabo za EACRF ariwe Major Gen Jeffe Nyagah, yasuye ingabo za Monusco bakaba baragiranye ibiganiro nuyoboye Monusco bwana Lt Gen Otavio Rodrigues, Kumutekano muke uri muburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 05.04.2023, saa 7:15 AM, kumasaha Ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera Kuri Minembwe Capital News, nuko ejo hashize habaye ibiganiro bihuza ingabo za Monusco n’ingabo za EACRF bakaba barahuriye kucicaro gikuru ca Monusco muntara Ya Kivu Yaruguru i Goma.
Muribimwe baganiriye nkuko Minembwe Capital News, tubikesha ibiro ntaramakuru byaba Fransa AFP, baganiriye kubijanye numutekano muke uri muburasirazuba bwa Congo, ndetse nubufatanye bwa Monusco n’ingabo za EACRF ziyobowe n’a Major Gen Jeffe Nyagah uva mugihugu ca Kenya.
Andi Makuru Avuga Kuri Congo Kinshasa muntara ya Kivu Yaruguru, nuko
abaturage baho bashinjwe gukorana n’imitwe y’inyeshyamba ndetse nabamwe mungabo za Républika ya democrasi ya Congo (FARDC), ibi byavuzwe ubwo ingabo za leta ya Kinshasa zakoranye ikiganiro nabaturiye Kivu Yaruguru ejo hashize mugace ka Beni.
Governor w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constat Ndima, nawe ubwe yemeje ko ibi ari ukuri avuga ko Abaturage bamwe bakorana nabashinzwe umutekano mugutera inkunga inyeshamba zibarizwa muribyo bice byo muburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ibice byaje kwisonga birimo abaturage bakorana n’inyeshamba ndetse nabamwe mubashinzwe umutekano harimo Beni nahandi, inyeshyamba zaje kwisonga zikorana nabamwe bashinzwe umutekano harimo umutwe wa ADF.
Gusa abaturage baka karere komuburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), nabo baranenga igikorwa babona ko ahanini ingabo za Fardc zitabishiramo ingufu mukurinda abaturage neza bigatera ubwicanyi bukomeye bukomeza gukorerwa abaturage ba Beni.
François, Umwe mubasesengizi babanya politike yagize ati: “Ntekereza ko iki atari cyo kiganiro kibaye mbere hagati yabaturage nabakozi ba leta ya Kinshasa, baganira ku kibazo cya bamwe mu baturage bakorana n’inyeshyamba kandi ni ikintu kizwi n’umuntu wese ukora muri leta ya Kinshasa.”
Murico kiganiro cahuje abaturage baturiye intara ya Kivu yamajyaruguru, bongeye kuvuga ko umutwe wa M23 nawo ukorana nabamwe mubaturage ndetse nabamwe bari mungabo za leta ati ibi byongeye gufata indi ntera murukukwezi turangije kwa gatatu uyumwaka wa 2023.
Ikindi nuko Kinshasa yakomeje gushinja Kigali gushyigikira inyeshyamba za M23, gusa ibi Kigali irabihakana.
Kubera umutekano muke muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, byatumye ingabo zirimubihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba(EAC) boherezwa muri Congo Kinshasa, mu rwego rwo kurinda no kurinda abaturage ibitero bigabwa mumihana yabo nokubintu byabo.
Ibihugu hafi yabyose biri muruwo muryango bikaba bimaze kuhagera , Kenya , Uburundi, Uganda ndetse na Sudan Yepfo.




