Ingabo z’u muryango wa b’ibumbye (Monusco), ziri m’ubutumwa bwamahoro muri RDC, ziyemeje gukorana hamwe n’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) kurinda abaturage mur’ibi bihe by’intambara no kurinda u Mujyi wa Goma na Sake, ntibije mu maboko y’inyeshamba nk’uko babitangaje.
Mu makuru yatanzwe naziriya ngabo za L’ONI(Monusco), i Goma, kuri uyu wa Gatanu, tariki 03/11/2023, bahamije ko M23 ngoyaba ishaka gufata u Mujyi wa Sake ndetse na Goma.
Bagize bati: “U mutwe wa M23 urikwerekeza mu majy’Epfo, unyuze u muhanda wa RN2. Berekeje Sake.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko ziriya ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, na Monusco kobamaze kwihuza bakaba bagiye gukora operation yahawe izina rya “Spring bok,” ni operation ifite intego zirimo guhasha imitwe y’inyeshamba harimo no kurinda abaturage, nk’uko byatangajwe numusirikare ureba ingabo za Monusco, Lt Gen Otávio Rodrigues de Miranda Filho.
Gusa kuri ubu hari agahenge kamahoro M’uburasirazuba bw’iki Gihgugu ca RDC n’ubwo byavuzwe ko indege z’intambara z’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo, zikomeje kuzerera mubice birimo M23 aho no kumunsi w’ejo hashize tariki 02/11/2023, izo ndege zageze mukirere aho M23 iherereye.
By Bruce Bahanda.