Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zigiye kwinjira mu mirwano yo guhashya M23, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe, ibi byatangajwe n’u munyabanga mukuru w’ungirije w’umuryango w’Abibumbye, ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean Pierre La croix. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
N’i kiganiro bivugwa ko cyabaye k’u itariki ya 06/02/2024, gitangazwa k’u munsi w’ejo hashize tariki ya 08/02/2024.
Uy’u muyobozi w’umuryango w’Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, binavugwa ko nyuma y’uko abonanye na perezida Félix Tshisekedi, yaje kandi kuganira n’uyoboye Ingabo za SADC muri RDC, Major Gen Monwabisi Dyakopu, ndetse anaganira n’abandi basirikare bakuru harimo n’abahagarariye Sosiyete sivile.
Uy’u muyobozi uri mubavuga rikijana ku Isi, Jean Pierre La Croix yabwiye perezida Félix Tshisekedi, ko ahangayikishijwe n’intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa RDC.
Maze aza kwemeza ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwa mahoro muri RDC, zizwi nka Monusco ko zigomba gufatanya urugamba na Wazalendo, FARDC na SADC, bakarwanya M23.
Yagize ati: “Twagaragaje kandi ko duhari kugira ngo Monusco ibashe gutera inkunga ubutumwa bwa SADC muri RDC.”
Twibutse ho gato, umwaka ushize w’2023, ingabo za MONUSCO zashizeho umutwe w’Ingabo uhuriweho na FARDC, bavuga ko bagiye gukora operasiyo yari yahawe izina rya “Springbok,” yarigamije kurwanya M23.
Muri icyo gihe bahise bashira ibirindiro ahitwa Kimoka na Kabati, batangaza ko bazakomeza ku bishinga n’ahandi, iyi operasiyo, yaje kwibagirana mu gihe M23 yari maze gufata ibice bya Karuba na Kabati.
Gusa Ingabo za MONUSCO zishinjwa n’Abanyekongo kuba ziha ubufasha M23, n’ubwo bidafitiwe gihamya.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aheruka gushira inyandiko hanze zishinja igisirikare cya MONUSCO gutera inkunga FARDC, FDLR na Wazalendo.
Inyandiko za Kanyuka zivuga ko uruhande rw’Ingabo za RDC bica abaturage bakoresheje gutera ibisasu mu baturage bikarangira byishe abaturage bigasenya n’ibikorwa remezo.
Bruce Bahanda.