Ingabo z’u muryango w’Abibumbye(Monusco), ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo zamishijweho urufaya rwa masasu, uti byagenze gute?
Ni mu gitondo cyo ku itariki ya 15/06/2024, nibwo Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, Monusco, zagabweho igitero gikaze nabo bivugwa ko ari Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya FARDC.
Ay’amakuru nk’uko yatangajwe na Radio Okapi avuga ko icyo gitero cyagabwe ku ngabo za Monusco zisanzwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, cyabereye mu gace kitwa Malende mu birometro 7 uvuye mu mujyi wa Butembo ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi radio yanasobanuye ko byabaye ubwo ingabo za Monusco zari zerekeje mu bikorwa byo kurinda abaturage ngo badaterwa n’abarwanyi b’u mutwe w’iterabwoba wa ADF bamaze igihe bica abaturage mu Ntara ya Ituri no mu bice byo muri teritware ya Beni.
Inkuru ikomeza ivuga ko izi ngabo za Monusco zaje kugabwaho igitero na Wazalendo, maze nayo irabasubiza. Byanasobanuwe ko aba komeretse ku ruhande rwa Monusco ko baje kujanwa mu kigo cya gisirikare cya Mavivi kiri i Beni ngo bavurwe.
U Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo bukomeje kubamo isibaniro ry’intambara biturutse ku mitwe y’itwaje imbunda irenga 200 ihakorera.
Hakiyongeraho n’abaturage benshi batunze intwaro harimo n’abo bitwa Wazalendo bazwiho gufatanya n’igisirikare cya leta ya Kinshasa, kugira ngo barwanye M23. Ariko ahanini bivugwa ko izi mbunda zikoreshwa na Wazalendo mu kw’iba no kwica abaturage.
MCN.