Mugihe ca masaha y’ijoro ryoku Cyumweru rishira kuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, u mutwe wa ARC/M23, bongeye kwigarurira agace ka Gicwa kari kazwi nkibirindiro bikuru bya FDLR(Interahamwe) na Wazalendo.
Gichwa, ni centre nini iherereye muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ahagana isaha zine (10:00PM), M23 yarimaze kugera mugace ka Rumeneti, aha uba werekeza Mushaki, igice kirimo ibirindiro bikomeye by’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, na FDLR, Wagner n’Imbonerakure z’u Burundi.
Mu makuru Minembwe Capital News,yahawe n’umwe mubarwanyi ba M23 yaduhamirije ko Rumeneti bayigezemo basanga ziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo kobahise bayabangira ingata ntarusasu ruvuze, aho ndetse kobasanze bahasize n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo imbunda n’amasasu menshi.
Iy’i mirwano y’ubuye kumunsi w’ejo tariki 05/11/2023, ahagana isaha z’igitondo ca kare nimugihe abasirikare barwana k’uruhande rwa Kinshasa bagabye igitero gikomeye ahari abaturage benshi munkengero z’u Mujyi wa Kitshanga, maze M23 irwana k’ubaturage birangira M23 yirukanye ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23 mubice byinshi bigize teritware ya Masisi, harimo: ‘Karabaragasha, Ntaringi.Burungu, Rujebeshi, Ntebero na Shangi ndetse naho bita kuri Petit Masisi,’ M23 yahambuye ziriya Ngabo za Perezida Félix Tshisekedi, ahagana mu masaha y’ijoro.
Kugeza ubu bakomeje kurebana ayingwe impande zose. Gusa ay’amasaha y’igitondo cyo k’uwa Mbere, tariki 06/11/2023, FARDC n’abambari babo, bagabye igitero mubice bya Groupement ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iki gitero bakigabye mubice bituwe n’abaturage benshi nk’uko Minembwe Capital News,ihawe amakuru numwe mubarwanyi ba M23.
By Bruce Bahanda.