Perezida Félix Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko imbaraga z’igisirikare cye zirimo kuja imbere kuruta muminsi yaheze maze agira yemeza ko uwashaka guhungabanya Igihugu cye ko yahura nakaga.
Mu butumwa Perezida Félix Tshisekedi yatanze uyumunsi tariki mirongwitatu ukwezi kwa Gatandatu uyumwaka (2023) mu gihe iki gihugu kiri kwizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 63, uyu mukuru w’Igihugu Tshisekedi yabwiye Abanyekongo bose ko igihugu cyabo cyagabweho igitero n’ingabo zo hanze, ariko avuga ko Ingabo ze zirimo kwitegura kukibohora.
Ati: “Ubu ndemeza ko imbaraga z’igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano ziyongereye. Ndongera ntere agatege Leta ngo ikomezanye uyu muhate kugira ngo ibisa n’intambara ku butaka bw’abakurambere bacu bizabe nko kwiyahura ku muntu wese uzabigerageza.”
Ingabo z’amahanga avuga ko zateye igihugu cyabo ngo ni iza Kigali kandi ngo urubyiruko rwinshi rw’Abanyekongo rwitabiriye ubusabe bwe bwo kwinjira mu gisirikare kugira ngo ruhangane na zo.
Si ubwa mbere Tshisekedi avuze ko ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cyabo, ariko na rwo rubihakanye kenshi, rugasobanura ko ari urwitwazo ruterwa no kuba yarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyazahaje uburasirazuba kuva mu myaka myinshi ishize.
Kumunsi w’ejo hashize kandi Perezida Felix Thisekedi yagejeje ijambo ku gihugu maze avuga ku bijyanye n’umutekano uri mu burasirazuba bw’igihugu cye, avuga ko igihugu cye kibangamiwe n’ingabo z’amahanga muriryo jambo yongeye nogukora kuimyiteguro y’amatora, ndetse n’ibibazo byugarije Igihugu cye.