Ingabo za RDC mu Minembwe zasubiranyemo.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27/10/2024, abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21, bakorera mu Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge barasanye, hapfa abasirikare babiri harimo ufite ipeti rya Major, ndetse muri iryo rasana hapfa n’inka z’Abanyamulenge izindi zirakomereka.
Ibi byabaye ahagana isaha zirindwi z’igicamunsi bigeza isaha ya sakumi nebyiri z’u mugoroba, ku masaha ya Minembwe no mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru ava muri aka gace avuga ko ubwo abantu bari mu makanisa bari gusenga, humvikanye ibiturika byinshi, kandi ko byavuye ku musirikare wa FARDC wari wimwe “umushahara we,” mu gihe yari atangiye kuwubaza ababishinzwe arasa hejuru, birangira komanda we amurashe ahita y’itaba Imana ako kanya.
Haje gukurikiraho iraswa ry’uwo komanda wari warashe umusirikare we, aho abandi basirikare baraho bahise bamurasa uyu komanda wari ufite ipeti rya Major nawe ahasiga ubuzima.
Nyuma aha muri Minembwe uduce twinshi twarimo ingabo za Leta zakomerejeho kurasa amasasu, nka hitwa Kiziba ahari ikibuga cy’indege gikuru cya Minembwe, humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, Muzinda n’ahandi, ndetse Inka zitandatu z’Abanyamulenge zabigendeyemo izindi zirakomereka.
Mu gihe muri Centre ya Minembwe ho hatabaye kurasagura gusa, kuko ho banasahuye amaduka y’abacuruzi, kandi ibyo byakorwaga n’izi ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) zo muri brigade ya 21.
Umuturage uherereye muri ako gace yahaye minembwe.com ubuhamya agira ati: “Ntibyari ibintu, ikirere cyose cya Minembwe cyumvikanyemo amasasu. Twe twari kuri kereziya, tuza kumva amasasu. Bavuga ko ari umusirikare warimo abaza ifaranga ze, major we aramurasa. Ku Kiziba barashye, Muzinda n’ahandi.”
Yakomeje agira ati: “Ibyabaye muri Minembwe ni akajagari gusa. Abacuruzi basahuwe ibyabo abandi barahunze . Kugeza isaha z’umugoroba wajoro hari hakirimo humvikana amasasu. Hapfuye abasirikare babiri n’inka z’Abanyamulenge zitandatu.”
Kubera ubwibyi buba mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, biri mu bitera abasirikare gusubiranamo, ahanini igihe baba bahawe imishahara yabo, kuko igihe kimwe itinda kuza hakaba ubwo bamara n’amezi menshi badahembwa, ni gihe ibonetse hakaza iyabamwe abandi ikabura.
Ibyo biri mu bituma abasirikare bohejuru bashinjwa kuba aribo banyiribayazana! Kubera ibyo ugasanga habaye gusubiranamo.
Ariko nubwo iz’ingabo zasubiranyemo, muri aka gace hari umutekano bitandukanye no mu Mibunda kuko ho hari intambara hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Red-Tabara.