Ingabo za RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zahawe amabwiriza mashya n’inyuma yuko zihawe umuyobozi Mushashya bwana Major Gen Nduru Ychaligonza.
Ni Munama yambere akoresheje abaofisiye ba FARDC muriyi Ntara ya Kivu yaruguru. Nkuko byavuzwe n’umuvugizi w’igisirikare ca Republika ya Democrasi ya Congo muri Kivu yaruguru Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yavuzeko uyu muyobozi mushya woherejwe kuyobora ingabo za RDC yatanze umurongo ujyanye ni myifatire ndetse nuko umutekano ugomba guharanirwa.
Ibi abivuze mugihe ingabo zomuri aka karere k’Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo hakomeje Kuba intambara n’intambara zagiye zihuza ingabo za RDC n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Major Gen Nduru Ychaligonza, akaba yanavuze ko ashaka indi Nama izamuhuza n’Abasirikare bato nyuma yuko uyumunsi yabonanye naba ofisiye gusa.
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/09/2023.