Ibintu ngo byahinduye isura Muburasirazuba bwa RDC.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 24/08/2023, saa 9:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kane, byavuzwe ko ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC n’imitwe y’inyeshamba irimo FDLR ndetse na Wazalendo ko bafashe umwanzuro wo kurandura umutwe w’Inyeshamba wa M23.
Ni mugihe izi ngabo za RDC na FDLR barunze ingabo zabo n’inshi mubice bya Sake, Mushaki n’ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, ho Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Izi ngabo ngazaje muribi bice murwego rwokugira ngo bafate umujyi wa Kitshanga uwo bavuga ko urimo ingabo za M23.
Nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, nuko ingabo za RDC ngozaba zasizoye ko zishaka kwandika amateka muribi bihe.
Intambara ya M23 n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, yarimaze igihe ihagaze ni mugihe bubahirizaga amasezerano ya Mahoro ya Luanda na Nairobi. Gusa muribi bihe umutwe wa M23 warugize igihe gito uhangana na Wazalendo.
Mu byumweru bibiri bishize n’ibwo Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisiteri w’ingabo za RDC yatangaje ko ingabo ze zigiye kurandura umutwe w’Inyeshamba wa M23 n’inyuma yuko hari hamaze gushirwaho amasezerano ya RDC na Kenya murwego rwogufatikanya mungabo.