Ingabo za RDC n’iz’u Burundi Zikuye ku Ndondo Bidasubirwaho, Impinduka Ikomeye mu Misozi y’i Mulenge
Amakuru mashya aturuka mu gace ka Ndondo, kari muri Grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira, Kivu y’Amajyepfo, yemeza ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi zikuye muri ako gace burundu mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10/12/2025.
Abaturage bahatuye ndetse n’abakurikiranira hafi umutekano babwiye Minembwe Capital News ko kuva mu masaha ya saa mbili z’ijoro nta musirikare ukiri kugaragara muri ako gace. Umwe mu bahatuye yagize ati:
“Ubu nta musirikare wa FARDC cyangwa uw’u Burundi ukirangwa ku Ndondo. Bahavuye bose.”
Ubundi buhamya bwiyongera kuri ubwo bwemeza ko ingabo zari zicumbitse mu duce twa Mugeti, Murambya, Gahuna na Bijombo Centre nazo zavuye muri ako gace zerekeza inzira inyura mu Minembwe, bikekwa ko zishobora gukomeza Point Zero – Bibogobogo – Baraka.
Ibyatangaje benshi ni uko ubwo ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zavaga muri ibyo bice, ngo barashe inzira yose banyuragamo, ibintu byateje ubwoba n’urujijo mu baturage bari basanzwe bahatuye.
Ibi bibaye mu gihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho imaze kwigarurira umujyi wa Uvira, uri mu ntera nto uvuye ku Ndondo, ibintu bikomeje guhindura isura y’umutekano n’imiterere y’intambara mu burasirazuba bwa RDC.






