• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 13, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo za RDC zacitse intege.

minebwenews by minebwenews
June 7, 2025
in Conflict & Security
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za RDC zacitse intege.

You might also like

Imfungwa za RDC n’iza AFC/M23 zigiye guhererekanwa

FARDC yagize icyo ivuga ku rupfu rutunguranye rwa Gen Mwaku Daniel

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n’Ingabo zirimo iz’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho zamaze gucika intege ntizikirwana zitegereje gusa itegeko ribabwira ko zatsinzwe burundu.

Bikubiye mu butumwa MCN yahawe n’umwe mu barwanyi bo muri iri huriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa rinagamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Nk’uko uyu murwanyi utashatse ko amazina ye atangazwa, yahamije ko umuhate w’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta wacyogoye, kandi ko zatsinzwe.

Yagize ati: “Uwo turwana na we yacitse intege. Nta n’uwo ugihaba. Uwo mwumva ni ben’uyu ubuje kwiba akarasa gusa kugira ngo yihe inzira.”

Avuga ko uyu yita Umwanzi wabo ari na we urwanirira Leta y’i Kinshasa ko yacyogoye mu bice byose yarakunze kugabamo ibitero, yaba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Yasobanuye ko ubwo abarwanyi babo bo muri AFC/M23 bafataga Pinga ejo bundi ku wa kane w’iki cyumweru, nta kurinda kwigeze kugaragara ku ngabo zo ku ruhande rwa Leta, ngo kuko zahise zihunga zitabanje kurema nk’izarebaga icyo gice.

Ndetse kandi no mu mirwano yabaye hagati y’izi mpande zombi ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 06/06/2025, mu duce turi mu nkengero ya Pinga ni mu gihe aba barwanyi bo muri AFC/M23 barimo kwagura ibirindiro byabo, ziriya ngabo za RDC zarakubiswe zirashorerwa ntaguhangana kwigeze kuhaba nk’uko byabaga mbere.

Ati: “Kuri uyu wa gatanuho, kwari nko kuzishorera. Zavuye mu duce turi mu nkengero ya Pinga nta guhangana kubayeho pe! Zacitse intege.”

Mbere y’ifatwa rya Goma na Bukavu na nyuma yabwo gato, abarwanirira ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi nubwo batsindwaga urugamba, ariko hari uburyo barwanagamo bugaragaza ko bafitemo agatege, ariko ubu siko bikimeze byarashyize.

Uyu waganiraga na MCN yanatubwiye ko izi ngabo za Leta n’i Uvira zirindiriye ko ziraswaho zikihungira.

Ati: Urebye n’abariya bari i Uvira bategereje isasu ngo bahunge.”

Ibitero bikaze by’ihuriro ry’Ingabo za Congo biheruka kugabwa kuri Twirwaneho na M23 mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, muri teritware ya Fizi, Kabare, Mwenga, Walungu, Uvira na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse na Walikale, Masisi, Lubero na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ariko kuri ubuho, ibitero zisigariyeho n’ibiba bigamije kwiba no kwangiza gusa, nk’uko uriya murwanyi yakomeje avuga, ngo naho ubundi u Burasirazuba AFC/M23 yarabufashe, ngo isigaje kubohoza na Kinshasa umurwa mukuru w’iki gihugu n’izindi ntara.

Tags: FardcRdcYacitse intege
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Imfungwa za RDC n’iza AFC/M23 zigiye guhererekanwa

by Bahanda Bruce
September 13, 2025
0
Auto Draft

Imfungwa za RDC n'iza AFC/M23 zigiye guhererekanwa Repubulika ya demokarasi ya Congo yemeye kurekura imfungwa ifunze zizira umutwe wa M23, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano impande zombi zasinyiye...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga ku rupfu rutunguranye rwa Gen Mwaku Daniel

by Bahanda Bruce
September 13, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga ku rupfu rutunguranye rwa Gen Mwaku Daniel

FARDC yagize icyo ivuga ku rupfu rutunguranye rwa Gen Mwaku Daniel Brigadier General Daniel Mwaku wayoboraga akarere ka 33 ka gisirikare k'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n’Ingabo zirimo iz’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa

by Bahanda Bruce
September 12, 2025
0
Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n'Ingabo zirimo iz'u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi

by Bahanda Bruce
September 12, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi

Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi Amakuru aturuka mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo, mu gice gituwe n'Abanyamulenge, avuga ko kuri uyu...

Read moreDetails

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye Intumwa za guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zivuye i Kinshasa zakiriwe mu mujyi wa Uvira uherereye...

Read moreDetails
Next Post
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?