
Hafashwe Wazalendo, bashakaga kugaba igitero mu Rwanda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 16/08/2023, saa 7:35pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuru yu mugoroba wo kuwa Gatatu, i Bukavu muri Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, hafashwe Wazalendo bashaka ga kugaba igitero mu gihugu c’u Rwanda.
Nkuko Minembwe Capital News imaze guhabwa ayamakuru, nuko iki gitero abari bashaka kukigaba ku butaka bw’u Rwanda bavaga mubice bya Bukavu, banyuze kuri Rusizi yambere 1, akaba ari no muraka gace bafatiwe n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC) .
Uwatanze ayamakuru kuri Minembwe Capital News, yatubwiye ko iki gitero Wazalendo bari bateguye ko kiri bugabwe mu masaha y’ijoro.
Gusa ngo aba bashaka ga kugaba iki gitero bafashwe ntaho riraja nkuko twabyiganiwe kuri Minembwe Capital News! Bakaba bafashwe ahagana mu masaha y’Umugoroba.
Ntabyinshi biramenyekana kuriki gitero cyari cyateguwe n’itsinda rya Wazalendo ariko gusa aba ngo bahoraga mu myiteguro nkuko n’ubundi ataribwo bwambere Wazalendo bakoze ibikorwa nkibi!!