Ibitero FARDC yagabye mu baturage mu Minembwe, byaguyemo abasivile Babanyamulenge, gusa, Twirwaneho yayikubise inshuro.
Uduce tugera kuri dutatu two muri komine Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, dutuwe n’Abanyamulenge, Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru muri centre rwagati ya Minembwe, zatuggabyemo ibitero, ariko Twirwaneho irwanirira abaturage yabisubije inyuma byose.
Twirwaneho n’itsinda rigizwe n’insoresore z’Abanyamulenge. Iri tsinda ryavutse nyuma y’aho Maï-Maï ku bufasha bw’ingabo za RDC yari yujuje umugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge no kubwangaza mu mahanga, ubwo hari mu 2017.
Kuva mu ntangiriro z’uwo mwaka uvuzwe haruguru kugeza ubu, Abanyamulenge bagiye bagabwaho ibitero bya Maï-Maï, Inka zabo zibarirwa mu bihumbi birenga amagana ziranyagwa n’imihana yabo irasenyuka, ndetse n’abantu baricwa.
Kimweho muri iyi minsi yavuba, byagiye bigaragara ko Maï-Maï yacitse intege kubyo kwica Abanyamulenge no kubagabaho ibitero.
Ni bwo rero, ingabo za Leta ya Kinshasa zikorera mu misozi miremire y’Imulenge zatangiye nazo intambara yeruye ku Banyamulenge.
Mu mpera z’ukwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka w’ 2024, iz’i ngabo zagabye igitero gikaze mu baturage baturiye mu Kalingi; ni igitero cyasize gihitanye abasivile bane abandi benshi barakomereka, nk’uko byavuzwe icyo gihe.
Uy’umunsi, tariki ya 25/12/2024, naho FARDC yagabye igitero mu muhana w’i Lundu, ku Lunundu no mu bindi bice byo muri iyi Komine ya Minembwe.
Amakuru Minembwe.com yamaze kumenya, n’uko muri ibi bitero iz’i ngabo za Leta ya Kinshasa zagabye, yabisahuyemo aho yarimo yinjira mu mazu ikajana ibintu isanzemo, mu mazu bavuyemo bahunze . Mu byo yasahuye harimo amafu, imyenda y’abagore n’abagabo, ibishimbo n’amatungo magufi.
Si byo gusa kuko yanagiye irasa urufaya rw’amasasu mu baturage barimo bahunga bava za Lunundu berekeza mu mashyamba no mu yindi mihana iri kure n’ahabereye intambara. Abarashwe barapfa ntibaramenyekana bose, usibye umukobwa warashwe ubwo yahungaga ava ku Lunundu.
Nyamara nubwo ingabo za FARDC zakoze amanyanga menshi mu ntambara zashoye uyu munsi mu Banyamulenge, Twirwaneho yabakubise ahababaza.
Byavuzwe ko “igitero cy’izi ngabo za RDC zagabye i Lundu, abasore bo muri Twirwaneho bakibahereyemo isomo, kuko babakubise inshuro, birangira iz’i ngabo zihungiye kuri Ugeafi zicyiye i Lundu ryo kwa Makangata no ku wa Bahinda, zigeze ku kiraro cya Minembwe zambuka kuri Ugeafi zongera gukubitwa kubi!”
Ndetse kandi ahandi iz’i ngabo za leta za kubitiwe ni mu bice byo kuri Lwiko, kukoho haguye abasirikare babo benshi nubwo umubare wabahaguye utaramenyana, ariko amakuru avuga ko haguye abatari bake.
Ni mu gihe no kuri Evomi bitari byoroheye iz’i ngabo, nubwo zahise zishinga ibibunda binini muri Lunundu hejuru bazibira Twirwaneho gukomeza imbere.
Hagati aho abaturage benshi baturiye ibyo bice, baraye mu bihuru, abandi bahungiye ku misozi yo mu bice bitabereyemo intambara.
Gusa, impande zihanganye ziracyakomeje kurebana ayingwe, ariko aka kanya amasasu yahagaze mu duce twose.
Tubibutsa ko iy’i mirwano yabaye mu gihe mu Minembwe hari Komanda Secteur sokola 2 Sud-Kivu, base a Uvira. Aho no muri iki Cyumweru turimo dusoza, haje iz’indi ngabo nyinshi zaje ziturutse i Lulimba na Baraka.