Ingabo za RDC zagabye igitero ku Banyamulenge.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zagabye igitero ku Banyamulenge mu gace kamwe ko mu Rugezi muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse bugufi bwahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho ubwo butumwa bugira buti: “Umwanzi araduteye mu Rugezi.”
Ubu butumwa kandi bugira buti: “Yateye ahitwa i Muchikachika. Ubu atangiye kwadivasinga yerekeza ahari abaturage n’ahari Twirwaneho.”
Aya makuru agaragaza neza ko uyu mwanzi ugizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo ko yateye igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’igice z’iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09/06/2025.
Kuri ubu urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje ruri kumvikana muri utwo duce ndetse n’abari za Minembwe centre bari kurwumva nk’uko umwe uherereye yo yabivuze, yagize ati: “Ubu turi kumva imbunda zikomeye mu gice cya Rugezi.”
Yongeye ati: “Batubwiye ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryateye abacu (Twirwaneho na M23).”
Iki gitero kigabwe mu gihe ibyumweru bitatu byari bishize Abanya-Minembwe bafite ituze.
Ibitero by’Ingabo z’u Burundi ku Banyamulenge byaherukaga mu mpera z’ukwezi kwa gatanu mu Mikenke na Bijabo, ibyo zahagabye ziturutse i Ndondo ya Bijombo n’epfo kwa Mbogo ku muhanda wa Uvira-Baraka no mu Bibogobogo.
Ni bitero ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, binyuze ku muvugizi waryo yamaganye yivuye inyuma, aho ndetse yanashimangiye ko ni bikomeza bazakora ibishoboka byose bakabicyecyekesha, nk’uko n’ahandi babikoze.
Hagataho imirwano irakomeje hagati y’impande zombi, ariko amakuru amwe avuga ko uruhande rwa Leta ko ruri kurasagura ariko urwa Twirwaneho rukaba rutarabasubiza.
Ati: “FARDC n’abambari bayo, bari kuturasa ariko ntiturabasubiza(Twirwaneho).”
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.