
kuruyu wa Kabiri,bakozanijeho hagati ya Twirwaneho n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).
Ni mirwano yabaye ahagana mu masaha y’igitondo. Iyi mirwano yabereye mugace bita Kuwikibogeri, nagace kari mu birometre bike nu muhana wo Kuwugethi, homuri Groupement ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe ayamakuru nuko iyi mirwano yabaye umwanya ungana niminota 30. Nimugihe ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC, zateje umutekano muke mubaturage baturiye Kibogeri, aho bivugwa ko iz’ingabo zashinjaga abaturage kuba bagaburira ibiryo Twirwaneho. Aha niho Abaturage b’irwanaho baje maze haba kwambikana amasasu.
Gusa uwatanze amakuru yavuze ko harashwe imbunda zo mubwoko bwa AK-47, kumpande zombi iyo mirwano yarangiye ingabo za RDC ziyabangiye ingata zihungira Kuwugethi.
Ntabyinshi biratangazwa kuriyi mirwano ariko abaturage baganiriye na Minembwe Capital News, bavuze ko ubu ako karere gatekanye ndetse ko nabaturage bahise bakomeza ibikorwa byabo byaburi munsi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 29.08.2023.