Ingabo za RDC zizindutse zikora igikorwa kigaragaza ko zishaka gutera mu duce tw’i Mulenge.
Ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, za zindutse zitera ibisasu mu gice cyo mu Rugezi, giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/06/2025, FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo barasaguye amasasu menshi mu mihana imwe yo mu Rugezi.
Umutangabuhamya wahaye Minembwe Capital News aya makuru yagize ati: “Hari habyukiye neza, ariko bumaze guca neza ihuriro ry’ingabo za Congo ziteragura ibisasu.”
Yongeye ati: “Ziri gusheringa(sharing) ku w’ihene, kwa Didas no kuri Nyakirango.”
Nk’uko uyu mutangabuhamya yabisobanuye, nuko muri iryo sheringa (sharing) ry’Ingabo za Congo ririmo kuraswamo n’imbunda ziremereye. Gusa, ngo ntabwo ari cyane nko mu gitero giheruka iri huriro ryagabye ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 muri ibyo bice n’ubundi bizindutse biterwamo ibisasu.
Ibi, bikaba biri kugaragaza ko izi ngabo za Leta zishaka kongera kugaba ibitero kuri iyi mitwe yombi igenzura igice cya Rugezi.
Ati: “Ibi biratwereka ko bashaka kongera gutera.”
Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, ni bwo kandi ibitero byagabwe muri turiya duce, aho ndetse amakuru avuga ko byirije umunsi wose.
Umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byari byagabweho ibyo bitero, bya bisubije inyuma, ubundi kandi bigwamo ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa RDC zabigabye, zirimo n’umusirikare w’u Burundi ufite ipeti rya Captain mu gihe uwo muri FDLR we wabiguyemo yari afite ipeti rya Major.
Iyi Rugezi ikunze kugabwamo ibitero, iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, yayibohoje mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025. Ingabo za Congo ziyigabamo ibitero zigamije kugira ngo ziyisubize.