
Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo n’abafatanya bikorwa babo FDLR, FDNB, Wagner na Wazalendo, bongeye gutera i Bisasu biremereye muri Kilolirwe ho muri gurupema ya Kamuronza, teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
N’ibisasu bateye muri iki gitondo cyokuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 26/11/2023. Amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko biriya bisasu byasenye amazu y’abaturage n’inyubako za leta zubatse muri ibyo bice, harimo amashuri n’ibitero ndetse na makanisa.
Nk’uko byavuzwe zir’iya Ngabo za RDC n’abambari babo bateye biriya bisasu ba koresheje i bibunda biremereye ndetse n’indege z’intambara zo mubwoko bwa SUKHOÏ-25.
Iy’inkuru yanemejwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka.
Ati: “Ihuriro ry’ingabo za guverinema ya Kinshasa, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bongeye kurasagura ibisasu muri Kilolirwe. Biriya bisasu byasenye amazu y’Abasivile n’izindi nyubako za leta harimo amashuri n’ibindi.”
Kanyuka, yakomeje agira ati: “Sibyo byonyine kuko ziriya Ngabo za RDC n’abambari babo basahuye mu mazu y’abaturage.”
Isoko yacyu dukesha iy’inkuru iduhamiriza neza ko ubwo bateraga biriya bisasu ziriya Ngabo za RDC n’abambari babo basahuye mu mazu y’abaturage ahitwa Nyanzare, ki Kuku n’utundi duce du kikije Nyanzare. Bikavugwa ko basahuye amatungo basahura n’ibicuruzwa mu maduka n’imiti mu bitaro harimo nibyo basahuye Murusengero rwahitwa ki Kuku.
Ibi byatumye abaturage bongera guhunga ku bwinshi muri Nyanzare na Ki Kuku no munkengero za Kilolirwe.
Tubibutse ko no kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25/11/2023, ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa bateye biriya bisasu muri Kalenga na Kirolilwe bakoresheje i ndege z’intambara n’ibibunda bikaze byanasize Inka z’Abatutsi ninshi zakomeretse. Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu Yaruguru barabitangazaho.
Bruce Bahanda.
