Ingabo za SADC zirwanirira leta ya Kinshasa zigiye guhabwa ubufasha bukaze.
Ni byemejwe ku wa Kabiri tariki ya 06/08/2024 na Kanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, aho kafashe umwanzuro wo kwemerera Monusco guha ubufasha bw’ibikoresho ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Cumi n’abiri umwaka ushize, nibwo abasirikare b’umuryango w’iterambere rya Afrika y’Amajyepfo (SADC) bageze ku butaka bwa RDC.
Aba basirikare bakaba baraje muri iki gihugu mu rwego rwo gufasha ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23 ugize igihe waranzengereje ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Kimweho n’ubwo aba basirikare baje mu buryo bwo gutanga umusaada igisirikare cya leta ya Kinshasa gihanganye na M23, nta cyingenzi bakoze kuko hubwo uyu mutwe wa komeje kwigarurira ibice byinshi byashizwemo bariya basirikare.
Ingabo za SADC zigizwe n’abasirikare ba Afrika y’Epfo, Malawi n’abaje bava muri Tanzania.
Nk’uko byashizwe ahagaragara n’inyandiko zivugwa ko zashinzwe hanze n’u Bufaransa zigaragaza ko inama yateranye ku munsi w’ejo hashize ya Kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi, yafatiwemo ibyemezo bivuga izi ngabo za SADC zigomba gukorana byahafi n’Ingabo za MONUSCO ziherereye mu Burasirazuba bwa RDC.
Izo nyandiko zikavuga ko Monusco izakorana na SADC mu kuyiha inkunga y’ibikoresho bya gisirikare, guhanahana amakuru, kurengera abasivile ndetse no kuyiha inama mu buryo bwa tekinike mu ntambara irimo gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa yo kurwanya M23.
Ibi byemejwe nyuma y’uko u Rwanda rwari rwatanze icyifuzo muri aka Kanama gashinzwe umutekano ku isi ko izi ngabo zidahabwa ubufasha.
Ku rundi ruhande imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa irakomeje, aho uyu mutwe ukomeje gufata ibice byinshi harimo ko uheruka gufata agace ka Ishasha gaherereyemo umupaka uhuza RDC na Uganda.
MCN.