Mu mirwano yahuje M23 n’ingabo za Tanzania, i ngabo za Tanzania, zahunze amasiga mana bahungira mugace ka Kimoka, ahari ikigo cy’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko mu Gitondo cyo kur’iki Cyumweru, tariki ya 28/01/2024, imirwano yazindutse ibera mu duce duherereye mu nkengero z’u Mujyi wa Sake, hagati ya M23 n’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, abo ni FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, SADC na Wazalendo.
Gusa iy’i nkuru ivuga ko Ingabo za Tanzania bo mu itsinda rya SADC, bagabye ibitero mu birindiro bya M23, bigamije kwisubiza Kagano na Ngingwe, birangira iz’i ngabo ziyabangiye ingata, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umwe mu barwanyi ba M23.
Uy’u murwanyi wa M23, yahamirije Minembwe Capital News ko Ingabo za Tanzania, zahunze ziruka, buzira guhindukira bahungira mugace ka Kimoka muri MONUSCO.
Bi baye mugihe ingabo za Tanzania, zageze i Sake k’u munsi w’ejo hashize, aho bari boherejwe mu rwego rwo gutabara ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bari bamaze gutsindwa urugamba rwa bereye mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi, harimo n’agace kingenzi ka Muremure.
K’urundi ruhande muri Karuba, no mu nkengero zaho, mu birometre 7 na Sake, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wo ku Cyumweru, bahagabye ibindi bitero bikomeye bakoresheje imbunda ziremereye zirimo Kateusha n’izindi.
Kuri ibi bitero, byagabwe Karuba, umuvugizi wa M23 yavuze ko bi babaje kubona ihuriro ry’Ingabo za RDC, zitera ibisasu biremereye mu baturage, ariko asezereranya ko M23 ikomeza kurwana kinyamwuga no kurwana ku baturage n’i byabo.
Bruce Bahanda.