Ingabo za SADC, ziherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zasabwe ku menya ko hari undi mwanzi bazarwanya nyuma y’uko bazaba bamaze gutsinda M23.
N’i Ngabo za Tanzania, zasabwe ku menya ko hari undi mwanzi bazahangana nawe nyuma yo gutsintsura M23, nk’uko ba bibwiwe ubwo bari ku k’ibuga cy’indege cya Goma, bagiye koherezwa mu bice byarimo imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa ( FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, SADC na Wazalendo).
Ibi byavuzwe n’umukuru w’ingabo za SADC, ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Maj Gen. Monwabisi Dyakopu,
Yagize ati: “Mugomba ku menya ko umwanzi wanyu wambere ari M23 uyu nu kumurwanya twivuye inyuma, uyu mwanzi murabizi ko atoroshye, yabagirira nabi, ni murangiza ku muhashya burundu, tuza bwirwa undi mwanzi ukurikira.”
Yakomeje agira ati: “Ese murabyumvise, Harufite ikibazo?”
Nyuma hakurikiyeho umusirikare ukuriye ingabo za Tanzania, nk’uko bigaragara muri video yafashwe ubwo ingabo za Tanzania zakirwa ku k’ibuga cy’indege cya Goma, bava mu gihugu cyabo.
Lt Col. Makandi Ayob, we yagize ati: “Mwiteguye kurasa umwanzi ?”
Abasirikare be basubije ati: “Yego turi teguye cyane.”
Nyuma y’iki kiganiro cyahawe Ingabo za Tanzania, ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 27/01/2024, ingabo za Tanzania, zoherejwe mu Mujyi wa Sake, uri mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Ni mugihe imirwano yari komeje kuvugwa mu nkengero za Sake, aho M23 yarimo itsinda ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, mu bice bya Muremure, Karuba, Kingi, Murambi n’ahandi.
Minembwe Capital News yabwiwe ko M23 k’uri uyu wa Gatandatu, yambuye Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi.
Bruce Bahanda.