Ingabo za Uganda zatabaye Abarundikazi bari barafashwe na ADF.
Abarundikazi 41 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ingabo za Uganda zabatabaye zirababohoza.
Ingabo za Uganda zatabaye bariya barundikazi ni iziri mubikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC bizwi nka “Operation Shujaja.”
Amakuru avuga ko zazitabariye mu mirwano yaberaga muri teritware ya Lubero na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru na teritware ya Irumu na Mambasa muri Ituri.
Aya makuru yashyizwe hanze n’ingabo za Uganda avuga ko muri ziriya mbohe harimo 13 barimo Abarundikazi babiri, Umunya-Ugandakazi umwe n’abana umunani.
Ni amakuru kandi igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyemeje, aho umuvugizi wacyo muri ibyo bice, Lt Mark Hakuzay, yasobanuye ko mu bafashwe harimo n’uwakoranaga bya hafi n’umuyobozi wa ADF, Abou Akasi.
Operation Shujaja, ikorwa n’ingabo za Uganda muri RDC, yatangiye mu mpera z’umwaka wa wa 2021. Iyi operation yatangiye irwanya ADF, ariko ubu irwanya kandi n’umutwe w’iterabwoba wa CODECO.