
Igisirikare cya Ukraine cyagabye igitero gikomeye ahari ububiko bw’amasasu bw’ingabo z’u Burusiya.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 23/07/2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Guverineri w’Intara ya Crimea, uheruka gushirwaho na leta y’u Burusiya, kuruyu wa Gatandatu yavuze ko igitero cy’indege zitagira abapilote ku bubiko bw’amasasu y’Ingabo za Barusiya, buri muri Crimea cyatumye abayobozi bahungisha abantu mu bilometero 5 kandi bafunga by’agateganyo ikiraro gihuza uyu mujyi n’u Burusiya.
Ukraine yavuze ko igisirikare cyayo cyasenye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli hamwe n’ububiko bw’igisirikare cy’u Burusiya mu cyo ivuga ko ari akarere kigaruriwe by’agateganyo ka Oktiabrske gaherereye muri Crimea rwagati.
Guverineri washyizweho n’u Burusiya, Serge Aksyonov, yatangaje ko iki gitero cyatumye ububiko bw’amasasu buturika, akomeza avuga ko nta byangiritse cyangwa uwo byahitanye. Amashusho yagaragajwe n’ibitangazamakuru bya leta yerekana igicu cyijimye cy’umwotsi w’umukara uzamuka.
Aksyonov yaje kuvuga ko ingendo zose za gari ya moshi mu gace kibasiwe, zahagaritswe by’agateganyo, zasubukuwe nk’uko bisanzwe.
Ibiro Ntaramakuru by’U Burusiya byasubiyemo Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu 12 bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi naho bane bajyanwe mu bitaro.
U Burusiya bwafashe kandi bwigarurira Crimea buyambuye Ukraine mu 2014, imyaka umunani mbere yo kugaba igitero simusiga muri iki gihugu.
Guhagarika by’agateganyo ibinyabiziga ku kiraro cya Crimea, nko mu bilometero 180 ugana uburasirazuba aho ibitero by’indege za drone byabereye, byaje nyuma y’iminsi itanu ibiturika bihitanye abantu babiri bikangiza igice cy’umuhanda, icyari igitero cya kabiri gikomeye ku kiraro kuva intambara yatangira.
Iki kiraro cya kilometero 19 ni ingenzi mu kugemurira ibikoresho ingabo z’u Burusiya, kandi gikoreshwa cyane na ba mukerarugendo b’Abarusiya basura Crimea mugihe cyo mucyi(Igihe cyamazuba).
Those are yours alright! . We at least need to get these people stealing images to start blogging! They probably just did a image search and grabbed them. They look good though!