Ingabo za Ukraine zigambye gukora igitero karahabutaka ku butaka bw’u Burusiya.
Abasirikare badasanzwe ba Ukraine bakoresha indege zitagira abapilote zizwi nka drones zikoreshwa mu ntambara bakoze igitero cy’amateka ku butaka bw’u Burusiya.
Ni amakuru yashyizwe hanze bwa mbere na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aho yumvikanye ashimira ingabo z’igihugu cye gutera kinyamwuga u Burusiya.
Bivugwa ko ingabo za Ukraine gukora iki gitero zangije indege z’u Burusiya 40 z’intambara.
Ni igitero amakuru avuga ko gishobora guhindura isura y’intambara impande zombi zimazemo imyaka iri gukabakaba ine.
Ukraine ivuga ko indege zitagira abapilote 117 kwarizo yakoresheje mu kugaba kiriya gitero, binabaye n’ubwa mbere kuva iki gihugu cy’injira mu ntambara mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege zishya ku birindiro bya gisirikare ahitwa Srendniy mu ntara ya Siberia mu Burusiya.
Izina ryahawe iyi operation idasanzwe ingabo za Ukraine zakoze ni “Operation spider’s web” bivuze umutego w’igitangangurirwa.
Bivugwa ko cyateguwe kandi mbere yo kugikora, ingabo za Ukraine zabanje kubimenyesha perezida Zelensky.
Ubwe na we yasabye ko abashinzwe umutekano bavuga akantu ku kandi kubijyanye n’iki gitero kugira ngo abaturage babimenye, kandi yemeza ko iki gitero kizandikwa mu bitabo by’amateka.
Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya yemeje iby’ibitero byagabwe ku butaka bwabo, ariko abyita ibitero by’iterabwaba byagabwe na Ukraine mu ntara 5, kandi yemeza ko byakumiriwe.
Ukraine ivuga ko gutegura iki gitero byabatwaye umwaka n’igice, ubwo bagiteguraga perezida Zelensky yabonanye n’abari muri uyu mugambi.
Kandi mbere yuko gikorwa Ukraine yabanje kohereza rwihishwa ku butaka bw’u Burusiya ibirimo za drones n’ibindi bikoresho byagisirikare byifashishwa ku rugamba rwo mu kirere.
Izo drones ngo zarajanwe zihishwa mu makontineri yakozwe mu mbaho zishyirwa mu makamyo, hanyuma abakoresha drones bafungurira kure ya masanduku bagurutsa drones zijya mu bitero kurasa ibirindiro bya gisirikare bigera kuri bine.
Ukraine ivuga ko ibyangijwe na biriya bitero bifite agaciro ka miliyari 7 z’amadolari y’Amerika.
Amakuru kandi avuga ko indege zarashweho harimo izo mu bwoko bwa TU-95s, n’izindi zo mu bwoko bwa TU-22M3s n’izo mu bwoko bwa A-50.