• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ingabo za Ukraine zigambye gukora igitero karahabutaka ku butaka bw’u Burusiya.

minebwenews by minebwenews
June 2, 2025
in World News
0
Ingabo za Ukraine zigambye gukora igitero karahabutaka ku butaka bw’u Burusiya.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za Ukraine zigambye gukora igitero karahabutaka ku butaka bw’u Burusiya.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Abasirikare badasanzwe ba Ukraine bakoresha indege zitagira abapilote zizwi nka drones zikoreshwa mu ntambara bakoze igitero cy’amateka ku butaka bw’u Burusiya.

Ni amakuru yashyizwe hanze bwa mbere na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aho yumvikanye ashimira ingabo z’igihugu cye gutera kinyamwuga u Burusiya.

Bivugwa ko ingabo za Ukraine gukora iki gitero zangije indege z’u Burusiya 40 z’intambara.

Ni igitero amakuru avuga ko gishobora guhindura isura y’intambara impande zombi zimazemo imyaka iri gukabakaba ine.

Ukraine ivuga ko indege zitagira abapilote 117 kwarizo yakoresheje mu kugaba kiriya gitero, binabaye n’ubwa mbere kuva iki gihugu cy’injira mu ntambara mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege zishya ku birindiro bya gisirikare ahitwa Srendniy mu ntara ya Siberia mu Burusiya.

Izina ryahawe iyi operation idasanzwe ingabo za Ukraine zakoze ni “Operation spider’s web” bivuze umutego w’igitangangurirwa.

Bivugwa ko cyateguwe kandi mbere yo kugikora, ingabo za Ukraine zabanje kubimenyesha perezida Zelensky.

Ubwe na we yasabye ko abashinzwe umutekano bavuga akantu ku kandi kubijyanye n’iki gitero kugira ngo abaturage babimenye, kandi yemeza ko iki gitero kizandikwa mu bitabo by’amateka.

Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya yemeje iby’ibitero byagabwe ku butaka bwabo, ariko abyita ibitero by’iterabwaba byagabwe na Ukraine mu ntara 5, kandi yemeza ko byakumiriwe.

Ukraine ivuga ko gutegura iki gitero byabatwaye umwaka n’igice, ubwo bagiteguraga perezida Zelensky yabonanye n’abari muri uyu mugambi.

Kandi mbere yuko gikorwa Ukraine yabanje kohereza rwihishwa ku butaka bw’u Burusiya ibirimo za drones n’ibindi bikoresho byagisirikare byifashishwa ku rugamba rwo mu kirere.

Izo drones ngo zarajanwe zihishwa mu makontineri yakozwe mu mbaho zishyirwa mu makamyo, hanyuma abakoresha drones bafungurira kure ya masanduku bagurutsa drones zijya mu bitero kurasa ibirindiro bya gisirikare bigera kuri bine.

Ukraine ivuga ko ibyangijwe na biriya bitero bifite agaciro ka miliyari 7 z’amadolari y’Amerika.

Amakuru kandi avuga ko indege zarashweho harimo izo mu bwoko bwa TU-95s, n’izindi zo mu bwoko bwa TU-22M3s n’izo mu bwoko bwa A-50.

Tags: IgiteroKarahabutakaU BurusiyaUkraine
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Ibyabaye ku za Tshisekedi mu Rugezi byatumye zihagarika gukora ibitero.

Ibyabaye ku za Tshisekedi mu Rugezi byatumye zihagarika gukora ibitero.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?