Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27/12/2023, Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), zaraye zigeze, k’u k’ibuga cy’Indege, i Goma, k’u murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
N’izigihugu cy’Afrika y’Epfo, zafashe iyambere koherezwa, aho zije zitumwe n’umuryango wa SADC, kugira ngo zije mu Burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC, ku rwanya umutwe w’inyeshamba wa M23, umaze imyaka irenga ibiri uhanganye n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Ibi bimaze iminsi byiteguwe aho byari binitezwe ko zishobora kuzaza nyuma gato y’uko iz’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba EACRF, ziva k’u butaka bwa RDC. Iza EAC, zimaze iminsi 25, zivuye muri RDC, aho izambere zikomoka mu gihugu cya Kenya zahavuye ahagana tariki 5/12/2023.
Umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), ufite ibihugu bimwe byamaze guhakana ko ingabo zabo zitazoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, nk’i gihugu cya Namibia na Tanzania.
Iz’i ngabo z’Afrika y’Epfo, zije mugihe imirwano yongeye gukara hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, aho bakomeje guhanganira mu nkengero z’u Mujyi wa Goma ndetse na Sake.
Bruce Bahanda.