
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 08/11/2023, Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, barashinjwa gusahura amatungo y’Abatutsi mubice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru ndetse na Nyiragongo.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe n’uko ziriya Ngabo za Perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’uko zatsinzwe Urugamba rukaze rwaz’ihuje n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23, zikaza nokwamburwa ibice bya Gicwa, Nturo, Petit Masisi ndetse n’inkengero za Kilolirwe basahuye amatungo y’A baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi.
Basahuye ahanini Inka, Ihene, Intama ndetse n’ibindi bikoresho bagiye basanga mu mazu y’abo m’ubwoko bw’Abatutsi.
Mugihe umutwe wa M23 wo wafashe imihana y’ingenzi kandi ukingira n’Abaturage baraswagaho ibisasu biremereye by’imbunda za FARDC n’abambari babo. Uy’umutwe wa M23 wongeye kandi kwambura ingabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa ba bambura Imbunda zirimo iziremereye n’izito.

Ahagana igihe c’isaha z’igicamunsi FARDC n’abambari babo barashe ibisasu bakoresheje i ndege yo m’ubwoko bwa SUKHO SU-25. Iy’i ndege yarashe mugace ka Rwaza na Mwaro byomuri Groupemant ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, mubice biherereye munkengero z’u Mujyi wa Goma, bituwe n’Abaturage benshi.
By Bruce Bahanda.