Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23) zasubije ibitero inyuma bari bagabweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01/04/2024.
Ni mu bitero by’umvikanamo imbunda ziremereye n’izito guhera igihe c’isaha z’igitondo cyakare, ahagana isaha ya sakumi nebyiri, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, izirimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, SADC, FARDC, abacanshuro na FDLR bagabye ibitero mu bice bya Gatare na Nyange, muri teritware ya Masisi.
Ay’amakuru yanemejwe n’umuvugizi wa M23 aho yatanze ubutumwa asaba ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, guhagarika ibikorwa byo gushigikira abarimo FDLR. Ubwo butumwa bwa Kanyuka bwakomeje buvuga ko ibitero by’i ngabo za Tshisekedi byibasiriye abasivile baturiye uduce twa Nyange na Butare.
Kanyuka yasoje ubutumwa bwe avuga ko ingabo ze zihagaze neza kugira ngo zirwanye abagaba ibitero byibasira abaturage b’abasevile.
Hagati aho urundi rugamba rukomeye rwarimo rubera mu duce twa Bwambaliro, Vunano, Bukara na Kimoka, n’uduce turi mu misozi iri hejuru ya Sake, muri teritware ya Masisi.
Minembwe Capital News yahawe amakuru yizewe n’umwe mu bayobozi ba M23 utashatse kwivuga izina kuko atemerewe gutangaza amakuru avuga ko bakoze akazi neza ku ruhande rwabo ko kandi ibice byose byabereyemo imirwano bifitwe na M23.
Yagize ati: “Vuga ko twabavugutiye umuti! Ni abatumva ariko bari kuba batazongera ku garuka. Ibitero byose aho byagabwe M23 yabisubije inyuma.”
Amakuru dufite kuri ubu n’uko urusaku rw’imbunda ziremereye zumvikanaga mu bice byo muri teritware ya Masisi, aka kanya ziratuje.
Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere, mu gihe ku Cyumweru hari hiriwe ituze mu bice byose byari ku murongo w’u rugamba.
MCN.