Abagize umutwe wa M23 abarimo abayobozi ndetse n’abasirikare bakuru n’abitwa abakada kuri uyu wa Mbere, tariki 18/09/2023, bakoranye ikiganiro n’abaturage bo mu Mujyi wa Kiwanja.
Byanavuzwe ko aba baturage bahise bahagarika ibikorwa byabo bisanzwe byaburi munsi maze bajya kwakira abayobozi b’uyu mutwe. Minembwe Capital News, yabwiwe ko uwaje ayoboye abo mu mutwe wa M23 ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Benjamin Mbonimpa.
Mbere yo kugirana ibiganiro, abaturage ba Kiwanja babanje kwerekwa abashyitsi bagizwe n’abasirikare bakuru ba M23 barimo na Col kabengele uherutse kwitandukanya na FARDC akiyunga kuri uyu mutwe, Col. Samuel G5 wa M23, Lt Colonel Masozera, n’abandi barimo umuvugizi Major Willy Ngoma.
Ubwo yafataga ijambo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23, Mbonimpa yagize ati ” Ntaho tuzajya bavandimwe barumuna bacu na bakuru bacu ndetse na bashiki bacu dukunda. Turi abahungu ba Rutshuru, abahungu ba Masisi, turi aba Kalehe, iwacu ni Kinshasa, muri Bas-Congo n’ahandi hose muri RDC. Ubwo rero iyo batubwiye ngo tugende, ni he bashaka ko tujya? Nababwiye ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo. Bafashe umwanya wabo wo kwitegura, rero niba bashaka kudutera, umukino utangire.”
Iyi nama M23 yagiranye n’abaturage yabereye muri rond-point ya Kiwanja, mu birometero 75 uvuye mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Abakada ba M23 bahumurije abaturage, bababwira ko basanze bishimye kandi bifuza ko ibyishimo bizakomeza, bababwira ko batagomba kongera kugira ubwoba bw’ababambura ibyabo n’uko abana babo batagomba kwiga.
Andi makuru nuko Umugaba mukuru w’ungirije w’ingabo za FARDC ushinzwe ibikorwa, Major Gen Ychaligonza Jacques Nduru nawe ku Cyumweru yasuye ibirindiro bya gisirikare bitandukanye i Masisi na Nyiragongo. Akaba yari agamije guha abasirikare be Moral ndetse no kubateguza kurinda ubusugire bw’igihugu ca Republika ya democrasi ya Congo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 19/09/2023.
M23 yo yafashe igihugu nuko congo ni Nini Gisekedi natware ahasigaye atuze