Ingabo z’u Burundi(FDNB), bongeye kugaragara aribenshi bambuka muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko hagaragaye itsinda rya basirikare bi’twaje imbunda nto n’ibibunda bya mizinga biremereye bagaragaye ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi, ku mupaka w’u Burundi na Congo Kinshasa, mugace ka Kaburantwa, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Kane, tariki 26/10/2023, ahagana saa kumi n’ebyiri z’ijoro. Izi ngabo zambukaga umupaka zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mubice biherereye muri Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru dukesha urubuga SOS Medias Burundi, avuga ko aba basirikare bari mubimodoka binini bya makamyo ane yuzuye imbunda bambuka umupaka.
Bivugwa ko hahise hatangwa amabwiriza ku baturage baturiye umupaka ngo bave aho hantu kugirango batabona uko izi ngabo zambukaga zijya muri Republika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko umwe mu bapolisi yabitangarije uru rubuga.
Aya makuru akomeza avuga ko izi ngabo zagombaga kuruhukira mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru no mu misozi yo muri Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Izi ngabo zoherejwe mu rwego rw’amasezerano ya gisirikare hagati ya Congo n’u Burundi zifite ubutumwa bwo kujya kurwanya inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba z’Abarundi ziganje muri Kivu y’Amajyepfo.
Abaturage batuye ku mupaka ariko ngo bafite impungenge zo guhora babona imirambo y’abasirikare b’Abarundi bicirwa ku rugamba muri Congo bacyurwa.
Ubwo babazwaga kuri aya makuru Komiseri w’igipolisi muri komini n’umuyobozi wa Komini Buganda ntibayahakana cyangwa ngo bayemeze ahubwo banze kugira icyo bavuga.
By Bruce Bahanda.