• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, February 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR Zohereje Imbaraga Zidasanzwe, MRDP-Twirwaneho Isubiza Ibitero Inyuma

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 13, 2026
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR Zohereje Imbaraga Zidasanzwe, MRDP-Twirwaneho Isubiza Ibitero Inyuma
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR Zohereje Imbaraga Zidasanzwe, MRDP-Twirwaneho Isubiza Ibitero Inyuma

You might also like

Impinduka Zikomeye mu Rugamba Ruri kubera mu Nkengero za Minembwe

RDC Yemeye Guhagarika Imirwano Mu Burasirazuba bw’igihugu

Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwasabye umwanya mu Biganiro by’Igihugu

Amakuru aturuka mu gace ka Bibogobogo, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo nyinshi z’u Burundi ziturutse mu bice bya Baraka na Lweba zahageze ari nyinshi, zihita zikomereza mu Minembwe, ahamaze igihe havugwa ibitero bigabwa ku baturage ba Banyamulenge bikozwe n’ingabo za Leta.

Izi ngabo z’u Burundi bivugwa ko zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR. Amakuru atangwa n’abaturage hamwe n’abakurikirana ibibera muri ako gace agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare byiyongereye ku rwego rudasanzwe, cyane cyane mu misozi no mu byaro bikikije Minembwe.

Biravugwa ko ibitero byatangiye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, byibanda ku duce twa Gakenge, Kalongi, Rubemba, Bidegu, Kalingi n’ahandi. Amakuru ava aho hantu avuga ko habaye ibitero byo ku butaka no mu kirere, hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones).

Mu bisasu byatewe, hari ibyasenye amazu menshi mu duce twa Kalingi, Rundu na Bidegu, bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo. Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, aho bamwe bamaze kwamburwa ibyabo, abandi bakaba baratakaje ababo.

Hari kandi amakuru avuga ko mu mirwano yabaye hari abaturage bishwe, barimo umukecuru w’imyaka myinshi witwa Elizabeth Mukuza, warasiwe mu nzu ye i Rundu. Ibi byakajije uburakari n’ubwoba mu baturage, basaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha bivugwa ko byakorewe abasivili.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13/02/2026, umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uvuga ko urwanira kurengera abaturage, wasubije inyuma ingabo za Leta n’abo bafatanyije.

Amakuru ava ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko imirwano ikomeje kubera mu misozi ya Gakenge, Bicumbi na Kalongi, ikaba iri kwerekeza mu bice bya Mukoko na Point Zero, aho bivugwa ko uruhande rwa Leta ruri gusubira inyuma. Gusa kugeza ubu biracyagoye kumenya umubare nyawo w’abaguye ku rugamba cyangwa abakomeretse, bitewe n’imiterere y’akarere k’imisozi ndetse no kubura itangazamakuru ryigenga rihagera byoroshye.

Ku rundi ruhande, amakuru akomeje kuvuga ko ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira mu cyerekezo cya Minembwe. Ubuhamya bw’umuturage umwe buvuga ko kuva mu masaha ya saa kenda z’urukerera, muri Bibogobogo hinjiye abasirikare b’u Burundi bangana na batayo igizwe n’abagera kuri 700, bitwaje ibikoresho bya gisirikare byinshi, baturutse i Baraka berekeza mu Minembwe.

Undi muturage yavuze ko ku wa Kane nimugoroba hari abandi basirikare benshi baturutse i Lweba, bivugwa ko bari kumwe n’abarwanyi ba FDLR ndetse na FARDC. Ijoro ryaraye rikeye baraye ku Kavumu, mbere yo gukomeza urugendo berekeza mu Minembwe.

Minembwe ni agace kamaze imyaka myinshi karangwa n’umwuka mubi w’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwenegihugu n’imiyoborere. Abaturage b’Abanyamulenge bakunze kuvuga ko bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro bakayishinja ubufatanye n’ingabo za Leta n’iz’u Burundi.

Uru rugendo rw’ingabo nyinshi ziturutse i Baraka na Lweba rushobora kurushaho gukaza umwuka mubi, cyane cyane mu gihe abaturage bakomeje guhunga no kubura ubufasha bwihuse bw’ubutabazi.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Leta ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iyoherezwa ry’izo ngabo n’ibivugwa ku bitero byibasiye abasivili. Hagati aho, abaturage bakomeje gusaba ko imirwano yahagarara, hagashyirwa imbaraga mu biganiro bigamije kugarura amahoro arambye muri Minembwe no mu nkengero zayo.

Tags: IntambaraMinembwe
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Impinduka Zikomeye mu Rugamba Ruri kubera mu Nkengero za Minembwe

by Bahanda Bruce
February 13, 2026
0
Impinduka Zikomeye mu Rugamba Ruri kubera mu Nkengero za Minembwe

Impinduka Zikomeye mu Rugamba Ruri kubera mu Nkengero za Minembwe Amakuru yizewe aturuka mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko...

Read moreDetails

RDC Yemeye Guhagarika Imirwano Mu Burasirazuba bw’igihugu

by Bahanda Bruce
February 13, 2026
0
RDC Yemeye Guhagarika Imirwano Mu Burasirazuba bw’igihugu

RDC Yemeye Guhagarika Imirwano Mu Burasirazuba bw'igihugu Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ku mugaragaro ko yemeye guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’Igihugu, mu rwego rwo...

Read moreDetails

Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwasabye umwanya mu Biganiro by’Igihugu

by Bahanda Bruce
February 13, 2026
0
Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwasabye umwanya mu Biganiro by’Igihugu

Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwasabye umwanya mu Biganiro by’Igihugu Komite Nyobozi ihagarariye urubyiruko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye guhabwa umwanya mu biganiro by’Igihugu, inatangaza ko ishyigikiye gahunda...

Read moreDetails

FARDC Yishe Umukecuru Ugeze mu Zabukuru Bikabije i Rundu

by Bahanda Bruce
February 13, 2026
0
FARDC Yishe Umukecuru Ugeze mu Zabukuru Bikabije i Rundu

FARDC Yishe Umukecuru Ugeze mu Zabukuru Bikabije i Rundu Amakuru aturuka mu gace ka Rundu, gaherereye muri Minembwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika...

Read moreDetails

Imirwano Ikaze Yahuje AFC/M23 na FARDC, FDLR na Wazalendo i Biguri

by Bahanda Bruce
February 12, 2026
0
Imirwano Ikaze Yahuje AFC/M23 na FARDC, FDLR na Wazalendo i Biguri

Imirwano Ikaze Yahuje AFC/M23 na FARDC, FDLR na Wazalendo i Biguri Ku wa Gatatu tariki ya 11/02/2026, mu gace ka Biguri gaherereye hafi ya Kalengera muri Sheferi ya...

Read moreDetails
Next Post
RDC Yemeye Guhagarika Imirwano Mu Burasirazuba bw’igihugu

RDC Yemeye Guhagarika Imirwano Mu Burasirazuba bw'igihugu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?