Ingabo z’u Burundi na FARDC zagabye ibitero ku baturage b’Abanyamulenge i Mulenge
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Leta y’u Burundi zagabye ibitero bikomeye mu duce dutuwe cyane n’Abanyamulenge mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ahagana mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08/11/2025, nibwo biriya bitero byagabwe mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Amakuru agera kuri
Minembwe Capital News, yemeza ko ibi bitero byibasiye uduce twa Nyaruhinga na Mukoko, aho turi hejuru gato y’umuhana wa Gakenke n’uwo ku Wimiko.
Ibi bitero bivugwa ko byatangiye mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe, bikozwe n’izo ngabo za RDC n’iz’u Burundi, aho zari ziturutse mu Bibogobogo no kwa Mulima muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru atangwa n’abaturage n’abari hafi y’aho imirwano yabereye, avuga ko umutwe wa Twirwaneho wihutiye kugera ku rugamba, aho wahise utabara abaturage bari batangiye guhungabanywa n’ibyo bitero. Ibi byatumye ingabo zateye zitangira gusubira inyuma mu buryo bwihuse, zimaze kubona ko Twirwaneho ihagurutse ku mugaragaro.
Iyi mirwano ije ikurikira iyabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, aho Twirwaneho yigaruriye ibirindiro by’ingabo z’u Burundi na FARDC birimo ibya Rwitsankuku, Bicumbi na Marunde – byose bikaba byari ibirindiro by’ingenzi ku ruhande rwa Leta.
Kugeza ubu, haracyakurikiranwa ingaruka z’ibi bitero, cyane cyane ku baturage b’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ndetse hakomeje gusabwa amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurebera hafi ibiri kubera muri aka karere no gutabara abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyo mirwano.






