Abasirikare b’u Burundi ba barirwa 472 baguye mu mirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwaro yahitanye ingabo z’u Burundi zoherejwe gufasha igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku rwanya M23, bya vuzwe ko yabaye tariki ya 25 na 27, z’uku kwezi kwa Mbere umwaka w ‘2024, ibereye muri Muremure no mu nkengero za Mweso.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga urugamba rwa huje ingabo z’u Burundi na M23, rwa bereye mu gace ka Muremure, muri teritware ya Masisi, ahazwi nka hahuza umuhanda uhuza ibice bya teritware ya Masisi n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo z’u Burundi kandi zapfuye ku bwinshi mu gitero gikaze bari bagabye mu birindiro bya M23 mu ijoro ryo kw’itariki ya 25, mugace kari mu nkengero za Mweso.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira ahamya neza ko ingabo z’u Burundi zatakaje abasirikare ba barirwa 472, abandi 131 barakomereka harimo ko abandi bafashwe mpiri.
Urubuga rw’umurundi ushinzwe gutabariza abarundi bari mukaga, Pacifique Ninihazwe, yanditse akoresheje urubuga rwe, avugako ingabo z’u Burundi zo muri Batayo ya 7 kozarasiwe mu mirwano yabahuje na M23 barapfa bose, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bya navuzwe ko iyo Batayo y’ingabo z’u Burundi, isanzwe ibarizwa muri TAFOC, arizo ngabo z’u Burundi zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, gufatanya na FARDC kurwanya imitwe y’itwaje imbunda irimo Red Tabara.
Mu minsi ishize byagiye bitangazwa ko ingabo z’u Burundi z’ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ko zagiye zo herezwa muri Kivu y’Amajyaruguru, gufatanya na Wazalendo na FDLR, kurwanya M23.
Abasirikare b’u Burundi, bongeye kuvugwa ko bapfuye ku bwinshi, mugihe ahagana mu kwezi kwa Cumi, umwaka ushize w’2023, mu nkengero za Kitshanga haguye abandi basirikare babo, barenga 200 harimo n’abandi bafashwe mpiri.
Bruce Bahanda.