Ingabo z’u Burundi n’imbonerakure z’icyo gihugu ziravugwa mu mugambi w’intambara ibera mu Minembwe.
Abasirikare b’u Burundi benshi n’imbonerakure zikorera Leta y’iki gihugu cy’u Burundi zambutse muri Congo, za mbukira mu duce two muri teritware ya Fizi ziturutse i Bujumbura zikomeza zija mu Minembwe ahari intambara ingabo za Congo zashoye ku baturage Babanyamulenge, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Ijoro ryo ku wa 30/12/2024 ni bwo FDNB n’imbonerakure zahurutse ahitwa i Bubwali(Ubwali ) muri teritware ya Fizi.
Amasoko yacu akavuga ko ziriya ngabo zanyuze inzira y’amazi, ariko mu kumara kwambuka ntizatinze i Bubwali kuko ngo zakomeje inzira igana mu Minembwe.
Ni amasoko kandi avuga ko umubare waba basirikare b’u Burundi n’imbonerakure wari hagati y’abantu 300 na 350.
Bikavugwa ko iz’i ngabo zaba zigiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, mu bitero cyatangiye ku gaba ku Banyamulenge mu mihana itandukanye igize komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Nyamara mu Minembwe ntihari hakiba ingabo z’u Burundi kuko zahavuye mu mezi abiri ashize zoherezwa mu Mikenke, ariko mu gitero FARDC iheruka kugaba mu Kalingi, iz’i ngabo zakivuzwemo.
Ibi bitero bya FARDC yabitangije tariki ya 28/11/2024 ubwo yabigabaga mu Kalingi, mu gihe ku ya 25-26-27/12/2024 yaje ku bikomereza i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi ndetse no kuri Ugeafi.
Ni ibitero iki gisirikare cya Leta ya perezida Félix Tshisekedi yakoze cyica abaturage kandi gisahura n’ibyabo.
Usibye ko Twirwaneho yabyikomye imbere maze yirukana izo ngabo mu duce twinshi tugize akarere ka Minembwe.
Kuba Twirwaneho yarirukanye ingabo za RDC kuri Evomi, Lwiko, Kalingi no kuri Ugeafi, biri mu bikomeje gutuma aha muri aka gace hoherezwa abasirikare benshi ba leta n’abambari bayo.
Mu cyumweru gishize byavuzwe kandi ko muri Uvira havuye abasirikare babarirwa mu magana berekeza iya Minembwe, bakaba baragiye mu byicyiro bibiri aho bakoresheje imodoka.
Ndetse kandi byavuzwe ko hari n’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yaseshye ibikoresho byagisirikare ibivana Uvira ikabisehera kwa Mulima mu nkengero za Minembwe.
Hagataho umutekano w’Abanyamulenge mu Minembwe ugenda urushaho kudogera. Igitangaje Leta yakabarengeye n’iyo ir’inyuma yibibera muri aka karere.