Ingabo z’u Burundi nyinshi zerekeje mu Minembwe kuyigabamo ibitero
Ingabo z’u Burundi zerekeje mu Minembwe kuyigabamo ibitero ziturutse mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gice kikigenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha amasoko yayo, aho agaragaza ko izi ngabo z’u Burundi zahagurutse ziva mu Bibogobogo ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kane tariki ya 18/09/2025, n’i bikoresho bya gisirikare byinshi, zigana kugaba ibitero mu duce two mu Minembwe hagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ku bufatanye n’uwa M23.
Aya masoko agira ati: “Amakuru ahari hano mu Bibogobogo, nuko ingabo z’u Burundi zari zihari zahavuye sa kumi nimwe z’u mugoroba, zerekeza mu Minembwe. Zigiye kuyigabamo ibitero.”
Akomeza ati: “Kandi zazamutse yo zikoreye ku ntugu no ku mitwe yazo, ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo amasasu n’imbunda zirasa amabombe.”
Aya masoko anagaragaza neza ko zahaye inzira ya Magunga-Mutambala no kwa Mulima, ari na ho zihita zizamukira zinjira mu marembo ya Minembwe nka hitwa Mukoko.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga abasirikare bakabakaba amagana abiri bo muri izi ngabo z’u Burundi ni bo berekeje kugaba ibi bitero, kuko aba baturutse mu Bibogobogo bahuye nabandi baturutse mu tundi duce dutandukanye two muri teritware ya Fizi. Bikavugwa ko bose bahuriye mu bice biri hafi na Mutambara mbere y’uko bakomeza.
Mu cyumweru gishize ni bwo aba basirikare bagaragaye bacyukura indake mu duce baherereyemo two mu Bibogobogo, mu irango rya Ugeafi no mu Bivumu.
Amakuru anavuga ko bacukuye nyinshi, bikaba ari mu rwego rwo kwitegura urugamba. Byanavuzwe ko hari bamwe bo muri zo basigaye muri utwo duce turimo ibirindiro byazo mu Bibogobogo, ari natwo twacukuwemo izo ndake.
Minembwe bagiye kugabamo ibitero, uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho uyigenzura wayibohoje mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma yo kuyirukanamo Ihuriro ry’ingabo za Congo, zirimo iz’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo.
Icyo gihe izi ngabo z’u Burundi zari zigizwe na batayo zitatu, kuko imwe yari ku kibuga cy’indege cya Minembwe, mu gihe izindi zibiri zari mu Mikenke. Ariko uyu mutwe wa Twirwaneho wabakubise inshuro, ufata ibyo bice byose zagenzuraga.
Mu gitero kandi ingabo z’u Burundi ziheruka kugaba kuri Twirwaneho mu Mikenke, mu gace ka Bukundji no mu nkengero zako, cyaguyemo abasirikare babo bakabakaba 30, mu gihe abandi babarirwa muri 50 bagikomerekeyemo, ndetse abandi batatu bagifatirwamo mpiri.
Cyari igitero bagabye baturutse mu cy’i Ndondo ya Bijombo, kuko muri Bijombo bafiteyo batayo zabo zirenga zine, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.