Ingabo z’u Burundi Zahakanye Ibirego byo Kugaba Ibitero no Gufunga Minembwe
Ingabo z’u Burundi (FDNB) zahakanye byeruye ibirego byatanzwe n’abaturage ba Minembwe bibashinja kubafungira amasoko no kugaba ibitero muri aka gace gakomeje kugaragaramo ibura ry’ibicuruzwa. Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatatu, tariki ya 26/11/2025, FDNB yavuze ko ibyo birego “ari ibihuha bigamije guharabika” ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi.
Muri iryo tangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’igisirikare, FDNB yemeje ko nta ngabo zayo zirangwa mu gace ka Minembwe. Ishimangira ko ibikorwa bihavugwa—birimo gufunga amasoko no gushyiraho amategeko abangamiye abaturage—bikorwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo Red-Tabara, FNL Nzabampema, AFC/Twirwaneho na M23.
FDNB ivuga ko abo barwanyi ari bo bafashe Minembwe bakayitegeka, ndetse bakaba bariho bakoresha abaturage ibyo bashaka. Gusa, bizwi ko Red-Tabara na FNL bidakorana na AFC/M23/Twirwaneho, nubwo igisirikare cy’u Burundi cyabashyize mu cyiciro kimwe muri iryo tangazo.
FDNB ikomeza ivuga ko abaturage batinya gutangaza akarengane bakorerwa kubera ko imitwe yitwaje intwaro ibegereye, bityo bagahitamo guceceka cyangwa gutanga amakuru atuzuye.
Iri tangazo rinenga amakuru yasakajwe n’umuyoboro wa Rafiki Bora TV ndetse n’ibyatangajwe n’umuyobozi w’ishuri rya Minembwe, Bwana Maniragaba, bivugwa ko “bigaragaza imikoranire ya hafi” hagati y’abaturage n’iyo mitwe. FDNB ishimangira ko ubwo bufatanye bugaragaza ko “nta murongo ugaragara ubatandukanya.”
FDNB yongeye kwibutsa ko ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC ku mpamvu imwe rukumbi: kurwanya imitwe irwanya ubutegetsi bwa Bujumbura, cyane cyane Red-Tabara.
Yemeza kandi ko ibikorwa byose by’ingabo zayo bikorwa hubahirizwa:Amategeko mpuzamahanga agenga intambara,
uburenganzira bwa muntu,
n’amasezerano ari hagati ya Kinshasa na Bujumbura.
Mu gusoza, FDNB yasabye abaturage kwirinda amakuru ayobya, inizeza gukomeza inshingano “mu buryo bwa kinyamwuga.”
Nubwo FDNB ihakana ibyo birego, abaturage ba Minembwe bavuga ko ingabo z’u Burundi zafunze imihanda inyuzwamo ibicuruzwa ndetse zigafunga n’uduce dutandukanye dukikije Minembwe turimo Point-Zero, Rusuku, kwa Mulima, Mikarati, Nyamar n’ahandi.
Bavuga ko mu buzima bwa buri munsi nta Munyamulenge wemerewe kurema isoko, ibintu byatumye ibicuruzwa by’ibanze birimo amasabune, umunyu, imiti, amavuta n’ibindi bitakigaragara.
Ibicuruzwa muri Minembwe bikomeje kuba ikibazo gikomeye hagati y’ibirego by’abaturage n’ukwihakana kwa FDNB, mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukaza umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.





